Umuhanzi wa Dancehall, Richard Kasendwa, wamamaye nka Ziza Bafana, yatangaje ko imodoka ye shya iri mu bwoko bwa Marcedes-maybach aherutse kugutumiza hanze yamutwaye hafi miliyoni 180 z’amashingi ya Uganda.
Mu kinganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ziza Bafana yavuze ko nyuma yo kugirwa inama n’inshutize, yabonye ko agomba kugura imodoka ijyanye n’urwego ariho nk’umuhanzi w’icyamamare.
Abinyujije muri sosiyete ikora ibijyanye no gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, yatumije imodoka shyashya yo mu bwoko bwa Mercedes-Maybach, model ya 2015, ifite agaciro ka ngana na miliyoni 180 z’amashilingi ya Uganda (hafi ibihumbi 50,730 by’amadolari ya Amerika).

Yagize ati: naganiriye n’imwe mu nshuti zanjye maze igira inama yo kwigurira intandukanye n’abandi bantu basanzwe, nib wo nahisemo kugura iyi Mercedes-Maybach, model ya 2015. Ijyanye n’urwego ndiho nk’umuhanzi, ifite agaciro ka miliyoni 180 z’amashilingi ya Uganda.”
Uyu muhanzi kandi yavuze ko uretse umuziki, anakorera ubuhinzi, anagaragaza ko amafaranga yaguze iyi modoka yayabonye mu buryo bwemewe kandi bushingiye ku mirimo ye akora ya buri munsi.






