• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Yvan Muziki agiye kumurika Album ‘Inganzo Ntahangarwa’

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
November 12, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje guhindura isura, hari abahanzi bahisemo kudasiga umuco n’amateka y’abenegihugu inyuma. Muri abo harimo Yvan Muziki, umuhanzi ukora injyana gakondo wiyemeje gusigasira “Inganzo” nyayo y’u Rwanda, binyuze mu bihangano bifite umuco n’ubutumwa.

Kuri ubu, Yvan Muziki ari mu byishimo bikomeye byo gutegura igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise “Inganzo Ntahangarwa”, kizaba tariki 12 Ukuboza 2025, mu mujyo w’ubuhanzi buvuga ku ndangagaciro z’abanyarwanda no ku ishema ry’umuco.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Yvan Muziki yavuze ko iyi Album ye irimo indirimbo zirenga 10, zose zigaruka ku nsanganyamatsiko zubaka, zirimo urukundo, ubutwari, imibanire myiza n’umuco nyarwanda.

Yavuze ko amazina y’indirimbo nyinshi yitondera mu buryo bwo kugaragaza umwimerere, agaragaza ko gakondo atari ibintu byo gusubiza inyuma, ahubwo ari isoko y’ibitekerezo n’imyitwarire y’abenegihugu.

Ati: “Iyi Album nayise “Inganzo Ntahangarwa” kuko nshaka kwerekana ko umuhanzi ushikamye ku muco we atazibagirana. Inganzo y’u Rwanda ifite uburemere, ifite isura, kandi ifite ubuzima bw’ibihe byose. Nifuje kuyihuza n’ijwi rigezweho kugira ngo abantu bose bayumve, bayisangire kandi bayisangize isi.”

Mu rwego rwo guha umwimerere iyi Album, Yvan Muziki yifashishije injyana ziganjemo inanga, ingoma n’imirya, ariko akazivanga n’ibikoresho bya muzika by’iki gihe. Uyu muhanzi avuga ko icyo yashakaga atari ugusubiza inyuma umuziki, ahubwo ari ukwerekana ko gakondo ishobora kugendana n’ibihe bya none.

Ati: “Nifuje gukora ibintu byumva neza mu buryo bugezweho, ariko bitakaje umuco. Iyo wumva ‘Inganzo Ntahangarwa’, uba wumva injyana ikora ku mutima, ikaguhumuriza, ariko igahuriza abantu ku ndangagaciro zabo.”

Yvan Muziki yavuze ko iyi Album yakoranyeho n’abahanzi banyuranye bafite aho bahuriye n’injyana gakondo, harimo n’abacuranzi bafite ubunararibonye mu gukoresha ibikoresho bya kera.

Nubwo atigeze agaragaza amazina yabo bose, yavuze ko buri ndirimbo yubatse ku bufatanye bw’abantu bashyira imbere intego imwe – gukundisha Abanyarwanda umuco wabo.

Yvan Muziki avuga ko igitaramo cyo kumurika iyi Album kizaba ku rwego rwo hejuru, aho yiteguye gusangiza abakunzi b’umuziki ubuhanga bwe mu buryo bwo kuririmba, gucuranga no gusobanura amateka y’indirimbo ze.

Ati: “Nzatumira abantu bumve Album, ariko kandi nzanabataramira, urumva ko hakubiyemo ibintu byinshi, bituma iki gitaramo kizaba cyihariye kuri njye.”

Avuga ko azaba ari kumwe n’abahanzi b’inshuti ze, abacuranzi b’inanga n’ingoma, ndetse n’ababyinnyi bazagaragaza ishusho y’ubuhanzi gakondo mu buryo bushya.

Ati: “Ni igitaramo kizaba cyuzuye umuco, umuziki n’amateka. Nshaka ko abantu batazabona gusa umuhanzi uririmba, ahubwo babone intangiriro y’urugendo rushya rwo kuzamura injyana gakondo y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.”

Album Inganzo Ntahangarwa ni ikimenyetso cy’uko Yvan Muziki yiteguye guhagararira gakondo ku rwego mpuzamahanga nk’uko abyivugira, anashishikariza abandi bahanzi kumva ko umuco ari isoko itaruma.

Uyu muhanzi ashimangira ko iyi ari Album y’ubutumwa, y’inyigisho n’ishema ry’u Rwanda, kandi yizeye ko izafasha urubyiruko gusobanukirwa neza agaciro k’injyana gakondo. 

Share2Tweet1Send
Previous Post

Christopher yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi ko ingaruka zigarura ku bana

Next Post

Yampano yahuye n’ihungabana nyuma yo gusakazwa amashusho ye y’urukozasoni

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA

by Alex RUKUNDO
6 hours ago

Impaka ku busabe bwa kivy’ubuto hagati y’umuraperi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats  , David Adeleke wamenyekanya nka Davido, zasubiye rudubi...

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

by Alex RUKUNDO
7 hours ago

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria wamamaye cyane, mundirimbo zigiye zitandukanye, Kizz Daniel, yagaragaje ko abayeho nk’umuntu ikennye nyuma yo gusobanukirwa ko...

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye  imbere y’Imana

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana

by Alex RUKUNDO
7 hours ago

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, habaye ubukwe bw’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Noyo Bosco,...

Next Post
Yampano yahuye n’ihungabana nyuma yo gusakazwa amashusho ye y’urukozasoni

Yampano yahuye n’ihungabana nyuma yo gusakazwa amashusho ye y’urukozasoni

Impinduka kuri Tour du Rwanda

Impinduka kuri Tour du Rwanda

Sheebah Karungi yavuze ko umugabo atakaza icyubahiro igihe yitwa umwinjira

Sheebah Karungi yavuze ko umugabo atakaza icyubahiro igihe yitwa umwinjira

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA
Imyidagaduro

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo
Imyidagaduro

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye  imbere y’Imana
Imyidagaduro

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda
Ubuzima

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.