Umubyeyi w’imyaka 32 witwa Umulisa Mariam yagarutse ku buzima bukomeye yanyuzemo kuva akiri uruhinja mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avuga ko yatoraguwe mu mirambo ari uruhinja ruri konka ibere ry’umugore bikekwa ko ari nyina wari wamaze kwicwa, nyuma akurira mu buzima bw’ubupfubyi butamworoheye.
Yatoraguwe ari uruhinja mu mirambo
Umulisa Mariam yatoraguwe n’umugabo witwa Ndahigwa Jean de Dieu wari uri mu itsinda ry’abakorerabushake ba Croix Rouge bafashaga gushakisha ababa bagihumeka mu gihe cya Jenoside.
Ndahigwa yavuze ko mu kwezi kwa Kamena 1994, we na bagenzi be bageze ku kibuga cy’umupira cyari hafi ya Kiliziya ya Saint Famille mu Mujyi wa Kigali, basanga ikirundo cy’imibiri y’abari bishwe.
Ati “Twageze aho dusanga akana k’uruhinja karyamye mu mirambo karimo konka ibere ry’umurambo. Natekereje ko ashobora kuba ari nyina kuko bigoye ko umwana yonka undi muntu badafitanye isano.”
Yahise aterura uwo mwana amujyana kumwitaho ku ishami rya Caritas ryakoreraga mu cyumba cyari muri Kiliziya ya Saint Paul.
Yamureze nk’umwana we bwite
Ndahigwa yavuze ko ari we wahaye uwo mwana amazina ya Umulisa Mariam kuko nta muntu wari uzi inkomoko ye cyangwa umuryango akomokamo. Gusa akeka ko ashobora kuba yari atuye mu bice bya Muhima mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma y’uko ingabo za RPF Inkotanyi zihagaritse Jenoside, bamwe mu bana bari bakuwe mu kaga bajyanywe kwitabwaho i Masaka. Mariam ngo yanze kujyana n’abandi kuko yakundaga cyane Ndahigwa wamurereye.
Yagize ati “Uyu mwana yarariraga cyane avuga ngo ‘papa’, ni bwo nahisemo kumugumana nkamurera.”
Uyu mugabo yamureze nk’umwana we bwite, amurihira amashuri kugeza ayarangije.
Yababajwe no kutamenya inkomoko ye
Nubwo Mariam yakuze abona urukundo rw’umubyeyi wamureze, avuga ko gukura atazi inkomoko ye byamubereye igikomere gikomeye.
Yagize ati nta muntu n’umwe azi wo mu muryango we cyangwa mu gisekuru cye, ibintu byagiye bimugiraho ingaruka mu buzima bwe.
Yanavuze ko mu rushako yahuye n’ibibazo, aho umugabo we yamubwiraga amagambo amukomeretsa umutima amwita igicucu kubera ko atazi aho akomoka.
Uyu mubyeyi kuri ubu wamaze kubaka urugo ndetse akibaruka, avuga ko nubwo yanyuze mu buzima bukomeye, akomeza gushima ubuzima yahawe n’umugabo wamurokoye akamurera nk’umwana we.








