Ubushize Prence Nemial, wamamaye ku izina rya Ya Levid, yakoreye igitaramo muri Uganda, asiga yanditse amateka, aho abacyitabiriye bamusezeranyije ko bazogera bakwitabira igitaramo cye igihe icyo ari cyo cyose yaba yongeye kugikorera muri iki gihugu.
Uyu muhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), biteganyijwe ko agiye kingera gutaramira abakunzi be I Kampala ku munsi wa Saint Valentin, tariki ya 14 Gashyantare 2026.
Iki gikorwa cyiswe Lovers Sesh giteganyijwe ko kizabera muri Mestil Hotel, bikaba biteganyijwe ko iki gitaramo kuri uwo munsi kizaha ibyishimo bihagije abakundanye. Hashingiwe ku byabaye mu gitaramo cye cyabereye muri Serena Hotel, i Kampala, bikaba biteganyijwe ko abazakitabira hazaba higanjemo abagore.
Nyuma y’igitaramo Ya Levis yakoreye I Kampala muri Kanama 2024, Prim Asiimwe, umunyamakuru ukora ibiganiro by’imyidagaduro, yagize ati: “Urakoze kudukoza isoni. Sinari narigeze mbona abakobwa benshi basonjeye ymygabo umwe kuri iki kigero. Abakobwa bari bafite intengo; byagaragaraga neza ko ari bo biyegerezaga Ya Levis. Rere tutabeshye yatubereye intangarugero mu gutanga ibyishimo.”
Ya Levis wamamaye mu ndirimbo nka “Nakati”, “Chocolat”, “Mbangu te”, “Katchua”, n’izindi nyinshi.
Ibitaramo bye birangwa n’ibyishimo, imbaraga nyinshi, kwegera abafana, abikesha ijwi rye, injyana za R&B zivanze na rumba nyafurika ya Congo, ndetse n’umubano ukomeye agirana n’abitabiriye igitaramo, cyane cyane abagore.







