Umuhanzi w’icyamamare muri Dancehall, Vybz Kartel, yavugishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye muri Kenya nyuma yo kugaragara mu mashusho yasakaye cyane yambaye umwambaro wihariye uriho ikirangantego cya Kenya, gifite ibara ritukura.
Muri ayo mashusho, uyu muhanzi w’umunyajamaika aririmbamo igitero mu ndirimbo African Crown ya Shatta Wale ukomoka muri Ghana, bikaba byarakuruye ibyishimo bikomeye mu bakunzi be b’Abanyakenya, bishimiye cyane uburyo umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo Colouring This Life ahagarariye igihugu cyabo.
Si ubwa mbere Kartel, witwa Adidja Azim Palmer mu izina rye nyakuri, agaragaje urukundo akunda Kenya.
Mu kiganiro yakoreye kuri TikTok Live mu ntangiriro z’uyu mwaka, yavuze ko yiteguye kuririmbira i Nairobi: “Yabwiye abategura ibitaramo ko Kartel yiteguye gutaha!” Abajijwe n’umwe mu bafana igihe azataramira muri Kenya, yahise amusubiza mu magambo make ati: “2025.”
Ibi bibaye mu gihe uyu muhanzi uzwi ku izina rya World Boss yatangiye urugendo rwe rwa mbere mpuzamahanga mu myaka irenga 20. Uru rugendo ruzwi nka ‘World Boss Tour‘ rwatangiye nyuma yo gusohoka muri gereza, rukaba rugaragaza kugaruka gukomeye kwe.
Ruzanyura mu mijyi irenga 25 muri Amerika, i Burayi no mu birwa bya Karayibe, aho ibitaramo bye byose bimaze kugurisha amatike yose mbere y’uko bigera ku munsi nyirizina.
Uretse ibitaramo, Kartel kandi yatangije umurongo mushya w’imyambaro ishingiye ku bihe by’ingenzi mu rugendo rwe rw’umuziki, irimo n’ishati yanditseho “Last Man Standing” isubiza ku mukino w’amarushanwa ya 2008 yamugize icyamamare mu rugamba rwe n’umuhanzi w’Umunyajamaika Mavado.
Kartel yakomeje kugaragaza ubusabane bwe na Kenya, abwira abafana ati: “Ndashimira cyane Kenya, mwibuke ko ndi Umunyakenya kandi ndi n’Umunyajamaika. One Kenya, murumva ibyo!” Aya magambo ye yateye amatsiko abanyakenya aho ategerejwe i Nairobi, nubwo kujyera mu mujyi bishobora kuzatwara akayabo.
Mu minsi ishize, umuhanzi wa God Is the Greatest yongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko bitangajwe ko yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bagomba kwishyurwa agatubutse mu gitaramo cyiswe One Caribbean Music Fest cyabereye muri Trinidad na Tobago, aho amafaranga ye yo kwiyerekana yageze kuri miliyoni 193.8 z’amashilingi ya Kenya (angana na miliyoni 1.35 z’amadolari ya Amerika).
Ariko icyo gitaramo cyaje gusozwa bari mu makimbirane, kuko Kartel yagisubiyemo avuga ko hari habayeho kwica amasezerano, nubwo yari amaze guhabwa miliyoni 1.1 y’amadolari. Ibi byatumye Minisiteri y’Imari ya Trinidad na Tobago itangira iperereza ku byabaye.