Umuhanzi w’injyana gakondo, Victor Rukotana, yatangaje ko ari gutegura urugendo rw’ibitaramo muri Amerika no mu Burayi, agamije kumenyekanisha alubumu ye nshya yise ‘Imararungu’.
Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze iyo alubumu, avuga ko yayifashe nk’umucunguzi we bitewe n’uburyo yakiriwe n’abakunzi be. Avuga ko yari amaze igihe yumva abantu bavuga ko “yazimye”, ariko uko yakiriwe byamweretse ko byose bishoboka igihe umuntu yizeye impano ye.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Rukotana yagize ati:
“Iyi alubumu yakiriwe neza mu buryo bwantunguye, kandi ntari niteguye. Nari umuhanzi bavuga ko yazimye, naje gusanga umuhanzi mwiza cyangwa umwanditsi mwiza iyo akoze gakondo nziza abantu baramwumva.”
Yakomeje agira ati:
“Alubumu yankuye ahantu habi, nabyita nko kuzuka. Nzahora nyishimira, nyifate nk’umucunguzi wanjye kuko nari ngiye. Byanyeretse ko muri gakondo ibintu ubihanga bigahangika, kandi ko iyo wizeye impano yawe, byose bishoboka.”
Rukotana avuga ko urukundo n’ubwuzu yakiranywe ari byo byamuteye gutekereza ku bitaramo bizenguruka Amerika n’u Burayi, aho azashaka gusangiza abakunzi be iyo alubumu.
“Njye n’itsinda ryanjye turi mu biganiro n’abantu basanzwe bategura ibitaramo muri Amerika no mu Burayi. Nubwo tutarashyiraho amatariki cyangwa aho bizabera, gahunda irahari,” yavuze.
Avuga ko ‘Imararungu’ ari alubumu yamuhenze cyane mu mitekerereze no mu bikorwa, ari nayo mpamvu yumva akeneye kuyitaho byihariye.
“Ni alubumu yanjye ya mbere. Iteka umwana wa mbere yitabwaho. Indirimbo ziriho zose zaramvunnye, ni yo mpamvu ngomba guhaguruka nkazirukankira. Nindeka ntazimenyesha abantu, zabura.”
Yongeraho ko injyana gakondo ikundwa, ariko abahanzi benshi batarayitabira uko bikwiye. Asanga hakenewe ubufatanye kugira ngo iyi njyana ikomeze kumvikana no hanze y’u Rwanda.