Mu gihe hasigaye ibyumweru bicye ngo hamenyekane abegukana ibihembo bya Mashariki Film Festival 2025, abakinnyi ba filime Uwamahoro Antoinette na Tuyisenge Valens bamaze kugaragaza ubudahangarwa mu majwi y’abakunzi ba sinema mu cyiciro cya “People’s Choice Awards”, aho abatorwa batoranywa n’abakunzi ba filime.
Mu cyiciro cy’abagore, Uwamahoro Antoinette, wamamaye nka Intare y’Ingore cyangwa Siperansiya muri filime Seburikoko, ari ku isonga mu majwi. Kugeza ubu afite amajwi 10,014, akurikiwe na Zaninka Joseline [Mama Zulu] ufite amajwi 2,292, naho Ndahiro Natasha [Natasha] ari ku mwanya wa gatatu n’amajwi 1,824.
Kagoyire Rebecca [Mama Niyori] ari ku mwanya wa kane n’amajwi 1,465, naho Mumararungu Jonitha [Eyes] ari ku mwanya wa gatanu n’amajwi 1,280. Iki cyiciro cy’abagore cyahatanye abakinnyi 31, aho uwa nyuma afite amajwi 22, bigaragaza ko iri rushanwa rihuriza hamwe abakunzi ba sinema nyarwanda mu gutora abahabwa ibihembo.

Mu cyiciro cy’abagabo, Tuyisenge Valens, wamamaye nka Boss Rukundo, ni we ukomeje kuba ku isonga kuva amatora yatangira. Kugeza ubu afite amajwi 6,091, arushwa na Uwamahoro Antoinette amajwi 3,923.
Ku mwanya wa kabiri haza Niyonshuti Yannick [Killaman] n’amajwi 3,603, akurikiwe na Hategekimana Leonard [Timoteyo] ufite amajwi 1,295. Niwemuto Eugene [Muzehe Rudasingwa] ari ku mwanya wa kane n’amajwi 1,096, naho Rukundo Arnold [Paulin muri Bamenya] ari ku mwanya wa gatanu n’amajwi 1,045.
Icyiciro cy’abagabo cyahatanye abakinnyi 35, bose bazwi mu ruhando rwa sinema nyarwanda.
Aya matora yatangiye ku wa 16 Nzeri 2025, azasozwa hamenyekana abatsinze ku wa 29 Ugushyingo 2025, mu muhango uzabera muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali.

Ku nshuro ya 11 ya Mashariki African Film Festival, hari umwihariko udasanzwe: abakinnyi babiri bazatsinda muri “People’s Choice Awards” – umugabo n’umugore – bazahabwa imodoka buri wese, mu gihe mu bindi byiciro hateganyijwe gutangwa ibikombe.
Uretse kuba ari urubuga rwo gutoranya abahize abandi mu byo bakora, Mashariki African Film Festival imaze kuba inkingi ikomeye mu guteza imbere abakinnyi ba filime
Kuva ishinzwe, iri serukiramuco ryagiye rifasha abanyarwanda n’abanyafurika kubona amahirwe yo guhura n’inzobere mpuzamahanga, gusangiza ubunararibonye no kugaragaza ibihangano byabo ku rwego rwagutse.
Mu myaka 11 rimaze, ryafashije abakinnyi benshi kwagura umwuga wabo biciye mu mahugurwa, ibiganiro n’imyigaragambyo y’amaserukiramuco ritumirwamo. Binyuze kandi mu cyiciro cya “People’s Choice Awards”, Mashariki irimo gushyira imbere ubufatanye hagati y’abakinnyi na rubanda, igaragaza ko sinema ari igihangano gituruka ku bantu kandi kigarukira ku bantu.
Nk’uko benshi babivuga, iri serukiramuco ryabaye umusemburo w’iterambere ry’abakinnyi, aho barushaho kumenyekana no gusigasira izina rya sinema nyarwanda ku rwego mpuzamahanga..






