• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Uwamahoro Antoinette na Tuyisenge Valens Bayoboye Amatora muri Mashariki Film Festival 2025

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
November 11, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Mu gihe hasigaye ibyumweru bicye ngo hamenyekane abegukana ibihembo bya Mashariki Film Festival 2025, abakinnyi ba filime Uwamahoro Antoinette na Tuyisenge Valens bamaze kugaragaza ubudahangarwa mu majwi y’abakunzi ba sinema mu cyiciro cya “People’s Choice Awards”, aho abatorwa batoranywa n’abakunzi ba filime.

Mu cyiciro cy’abagore, Uwamahoro Antoinette, wamamaye nka Intare y’Ingore cyangwa Siperansiya muri filime Seburikoko, ari ku isonga mu majwi. Kugeza ubu afite amajwi 10,014, akurikiwe na Zaninka Joseline [Mama Zulu] ufite amajwi 2,292, naho Ndahiro Natasha [Natasha] ari ku mwanya wa gatatu n’amajwi 1,824.

Kagoyire Rebecca [Mama Niyori] ari ku mwanya wa kane n’amajwi 1,465, naho Mumararungu Jonitha [Eyes] ari ku mwanya wa gatanu n’amajwi 1,280. Iki cyiciro cy’abagore cyahatanye abakinnyi 31, aho uwa nyuma afite amajwi 22, bigaragaza ko iri rushanwa rihuriza hamwe abakunzi ba sinema nyarwanda mu gutora abahabwa ibihembo.

Uwamahoro Antoinette wamamaye muri zitandukanye nk’Intare y’Ingore no muri Seburikoko nka ‘Siperansiya

Mu cyiciro cy’abagabo, Tuyisenge Valens, wamamaye nka Boss Rukundo, ni we ukomeje kuba ku isonga kuva amatora yatangira. Kugeza ubu afite amajwi 6,091, arushwa na Uwamahoro Antoinette amajwi 3,923.

Ku mwanya wa kabiri haza Niyonshuti Yannick [Killaman] n’amajwi 3,603, akurikiwe na Hategekimana Leonard [Timoteyo] ufite amajwi 1,295. Niwemuto Eugene [Muzehe Rudasingwa] ari ku mwanya wa kane n’amajwi 1,096, naho Rukundo Arnold [Paulin muri Bamenya] ari ku mwanya wa gatanu n’amajwi 1,045.

Icyiciro cy’abagabo cyahatanye abakinnyi 35, bose bazwi mu ruhando rwa sinema nyarwanda.

Aya matora yatangiye ku wa 16 Nzeri 2025, azasozwa hamenyekana abatsinze ku wa 29 Ugushyingo 2025, mu muhango uzabera muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali.

Kuri iyi nshuro ya 11 ya Mashariki African Film Festival, hitezwe ishimwe rikomeye ku bakunzi ba sinema — aho abakinnyi babiri bazegukana “People’s Choice Awards” (umugabo n’umugore) bazahabwa imodoka buri wese, nk’ikimenyetso cy’agaciro gahabwa ubwitange n’impano mu ruganda rwa cinema nyarwanda

Ku nshuro ya 11 ya Mashariki African Film Festival, hari umwihariko udasanzwe: abakinnyi babiri bazatsinda muri “People’s Choice Awards” – umugabo n’umugore – bazahabwa imodoka buri wese, mu gihe mu bindi byiciro hateganyijwe gutangwa ibikombe.

Uretse kuba ari urubuga rwo gutoranya abahize abandi mu byo bakora, Mashariki African Film Festival imaze kuba inkingi ikomeye mu guteza imbere abakinnyi ba filime

Kuva ishinzwe, iri serukiramuco ryagiye rifasha abanyarwanda n’abanyafurika kubona amahirwe yo guhura n’inzobere mpuzamahanga, gusangiza ubunararibonye no kugaragaza ibihangano byabo ku rwego rwagutse.

Mu myaka 11 rimaze, ryafashije abakinnyi benshi kwagura umwuga wabo biciye mu mahugurwa, ibiganiro n’imyigaragambyo y’amaserukiramuco ritumirwamo. Binyuze kandi mu cyiciro cya “People’s Choice Awards”, Mashariki irimo gushyira imbere ubufatanye hagati y’abakinnyi na rubanda, igaragaza ko sinema ari igihangano gituruka ku bantu kandi kigarukira ku bantu.

Nk’uko benshi babivuga, iri serukiramuco ryabaye umusemburo w’iterambere ry’abakinnyi, aho barushaho kumenyekana no gusigasira izina rya sinema nyarwanda ku rwego mpuzamahanga..

Kora hano ubashe kwitorera umukinnyi wa firime ushyigikiye muri ‘Mashariki Awards
Share2Tweet1Send
Previous Post

Davido, Burna Boy na Ayra Starr bahawe igihembo cya Grammy Award

Next Post

Afrique yashyize hanze Album ye ya mbere yise “In2Stay”

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA

by Alex RUKUNDO
1 hour ago

Impaka ku busabe bwa kivy’ubuto hagati y’umuraperi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats  , David Adeleke wamenyekanya nka Davido, zasubiye rudubi...

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

by Alex RUKUNDO
2 hours ago

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria wamamaye cyane, mundirimbo zigiye zitandukanye, Kizz Daniel, yagaragaje ko abayeho nk’umuntu ikennye nyuma yo gusobanukirwa ko...

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye  imbere y’Imana

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana

by Alex RUKUNDO
3 hours ago

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, habaye ubukwe bw’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Noyo Bosco,...

Next Post
Afrique yashyize hanze Album ye ya mbere yise “In2Stay”

Afrique yashyize hanze Album ye ya mbere yise “In2Stay”

Amalon yatangaje ko agiye gushyira hanze album ye ya mbere

Amalon yatangaje ko agiye gushyira hanze album ye ya mbere

The Ben na Bruce Melodie bemeranyije gukorana mu bitaramo bigiye bitandukanye

The Ben na Bruce Melodie bemeranyije gukorana mu bitaramo bigiye bitandukanye

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA
Imyidagaduro

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo
Imyidagaduro

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye  imbere y’Imana
Imyidagaduro

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda
Ubuzima

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.