Iperereza ku mpanuka y’imodoka yahitanye umupolisi rikomeje gutuma hagaragara andi makuru mashya ku kibazo cya Arnold Ishimwe uzwi nka DJ Toxxyk, umaze iminsi afunzwe n’inzego z’umutekano. Iyi dosiye ikomeje gufata indi ntera bitewe n’ibyagiye bigaragara nyuma y’ifatwa rye, birimo uburyo yakoze impanuka, imyitwarire ye mbere yayo n’ibikorwa yakoze nyuma yayo.
Amakuru yemejwe n’abantu ba hafi b’uyu musore agaragaza ko impanuka yabereye mu Mujyi wa Kigali yabaye nyuma y’ijoro DJ Toxxyk yamaze mu kabari ari kumwe n’abandi banywa inzoga zikomeye. Amashusho yafashwe n’amakamera y’umutekano ngo yagaragaje uyu musore anywa liqueur nyinshi mu buryo bukabije, ibintu byakomeje gushimangira ko yari yasinze bikomeye mbere yo kwicara ku ntebe y’umushoferi.
Nyuma y’iyo mpanuka yahitanye umupolisi wari mu kazi, DJ Toxxyk ntiyigeze yitanga ku nzego z’umutekano nk’uko amategeko abisaba. Ahubwo amakuru avuga ko yahisemo guhita ahamagara umwe mu nshuti ze za hafi, Niyonkuru Djuma uzwi nka Radju, bagirana gahunda yo kuva mu Mujyi wa Kigali. Bivugwa ko bahuriye mu gace ka Gisozi, bemeza gufata urugendo berekeza mu Ntara y’Iburengerazuba.

Uyu mugambi wo kugenda ngo wari ugamije kwitandukanya n’aho impanuka yabereye, nubwo bitigeze bigerwaho kuko DJ Toxxyk yafatiwe mu Karere ka Karongi. Nubwo Radju nawe yari yabanje gutabwa muri yombi akekwaho uruhare mu gufasha DJ Toxxyk gutoroka, amakuru avuga ko yaje kurekurwa mu minsi yakurikiyeho mu gihe iperereza ryakomeje.
Ikindi cyongereye uburemere bw’iyi dosiye ni ibisubizo by’iperereza byagaragaje ko DJ Toxxyk nta ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga (permis) yari afite. Ibi byiyongeraho kuba yarakoze impanuka yasinze, ibintu byombi bihanwa n’amategeko y’umuhanda mu Rwanda. Abaganiriye na we bavuga ko yemeye ko yari yanyweye inzoga nyinshi, ndetse akemera ko atari ameze neza ku buryo yibuka uko impanuka yabaye.
Mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso byose, inzego z’umutekano zasatse urugo rwe, aho bivugwa ko habonetse ibiyobyabwenge. Abatanze aya makuru bavuga ko DJ Toxxyk yemeye ko yabikoresheje, nubwo hatatangajwe ubwoko bwabyo ku mugaragaro. Ibi nabyo byiyongereye ku byaha akekwaho, bigatuma dosiye ye irushaho gukomera.
Abasesengura amategeko bagaragaza ko imyitwarire yo kugerageza gutoroka no kutihutira kumenyesha Polisi ari imwe mu mpamvu zituma dosiye ye ifatwa nk’iremereye kurushaho. Bavuga ko iyo ahita yitanga, akemera icyabaye akanakorana n’inzego z’umutekano kuva mu ntangiriro, byashoboraga kugabanya ubukana bw’ibyo akurikiranyweho.
Kugeza ubu, Polisi y’Igihugu yemeje ko dosiye ya DJ Toxxyk yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo bukomeze inzira z’amategeko. Nubwo hataratangazwa byinshi ku byayikubiyemo, biragaragara ko uru rubanza ruzakurikirwa n’abantu benshi bitewe n’uruhare rwaryo mu kwibutsa ingaruka zo gutwara ikinyabiziga wasinze no kutubahiriza amategeko y’umuhanda.
Iyi nkuru ikomeje gutanga isomo rikomeye ku bakoresha umuhanda bose, cyane cyane abari mu myidagaduro bafite abafana benshi, ko kubahiriza amategeko ari inshingano rusange, kandi amakosa nk’aya agira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abandi no ku hazaza h’uwakoze icyaha.







