Ese urukundo uraruzi? Nonese uzi ibisobanuro byarwo? Ahubwo se uzi akababaro gaterwa n’urukundo, harimo kwigunga no kwiheba bitewe n’umuntu waguhakaniye? Reka nkubwire inkuru yanjye y’urukundo.
Na niga mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye (S3) mu mwaka wa 2014, ubwo nakundaga umukobwa witwaga Aisha. Ariko murabizi, urukundo rwo ku mashuri… Nakuze mukunda cyane, ku buryo natahaga nkagera mu rugo nkaryama, umutima ugatera cyane, ntegereje ko bucya ngo nsubire ku ishuri mubwire ko mukunda. Ariko by’ukuri sinari nsobanukiwe neza icyo urukundo ari cyo.
Nitwa Alex. Icyo gihe urukundo rwari rwatangiye kumbiramo. Naje gufata ikaramu n’urupapuro, niyemeza kumwandikira ibaruwa Aisha mubwira ko mukunda, musaba ko twahura. Aisha yigaga mu mwaka wa kane (S4), ni ukuvuga yigaga imbere yanjye. Aisha yari umukobwa mwiza, utuje, wifitemo ikinyabupfura. Ariko kubera ko nari umwana utarasobanukirwa neza urukundo icyo ari cyo, nabonye ntacyo naba mpombye nubwo nabonaga ko ari abakobwa bakunze kuvugana n’ababahiga mu bwenge cyangwa mu myaka.
Naratekerezaga nti: “Nubwo andusha ishuri rimbe, ndamukunda.” Nongere mbibutsa ko nari nafashe urupapuro, niyemeje kumwandikira. Nubwo nari mfite ubwoba ko ashobora kundega ku barimu cyangwa ku muyobozi w’ikigo, narabikoze mushyikiriza iyo baruwa.
Icyo gihe nabwiye Aisha ko mukunda, ko nifuza ko twahura, ariko ntiyabyemeye. Ahubwo yafashe ya baruwa ayijyana ku barimu. Naje gufatirwa ibihano. Ariko ibyo byose ntibyigeze binca intege, ahubwo nakomeje kugerageza kumwiyegereza, gusa uko iminsi yicumaga niko urukundo rwagendaga ruhinduka, biza kurangira tudakundanye.
Guhera ubwo, nabayeho nta wundi mukobwa ntekereza, nta rukundo nta maraga mutima. Reka Dusubize amaso inyuma, nkiri muri Primary, sinigeze ngira amarangamutima y’urukundo cyangwa ibisa nabyo. Nakundaga kuba njyenyine, ntavugana cyane n’abandi, no mu mikino nabaga mpagaze ku idiri ry’ishuri, cyangwa ndimo gusubiramo amasomo twize.

Uko iminsi yagendaga ihita, haje abanyeshuri bashya, harimo abahungu babiri twaje kuba inshuti. Twajyaga tuganira, tugasubiramo amasomo, ariko bo bari abana bakundaga akajagari no gukunda abakobwa. Bashakaga kwiyegereza abakobwa, ariko abakobwa bo birindaga kwegera aho nabaga ndi, kuko batambonagamo urugwiro, bagatekereza ko ndi umuntu w’umugome, udakunda gukina cyangwa kuvuga byinshi.
Ariko muri abo bakobwa, harimo umwe witwaga Meroon wari warankunze, ariko akagira isoni zo kubimbwira kuko abakobwa benshi bantinyaga. Yaje gutinyuka, atangira kuvugisha, ariko amagambo yanjye aba make cyane. Uko twakomeje kuvugana, yaje kunsanga aho nari nicaye ambwira ko ankunda, ariko abivuga atisanzuye. Naratangaye ndamubaza nti: “Uvuze iki?” Asubiramo ko ankunda, ndamubwira nti: “Nta kibazo.”
Tukomeza kuganira, arambwira ati: “Sinari nzi ko uri umuntu mwiza. Uwakwitegereza ari kure yavuga ko uri umugome, kandi koko niko babivuga.” Nanjye ndamubaza nti: “Kuki?” Meroon ati: “Kubera ko utajya ugaragara useka, ntugira akajagari nk’abandi, uhora ucereje kandi utuje. Bityo bagufata uko utari.”
Narasetse, nawe araseka. Ibyo byose byambayeho ni ibintu ntashobora kwibagirwa. Twarakundanye, ariko ibihe byarahindutse, abantu baragenda, ubuzima bugakomeza.
Reka tugaruke ku nkuru y’uyu munsi. Nk’uko nabibabwiye, Aisha amaze kundega ku barimu, nahise ndeka kumukunda, ntangira kubaho nta rukundo cyangwa se amarangamutima. Mu yandi magambo, nasubiye kuba nka mbere niga muri Primary.
Mu mwaka wa 2017, nsoza amashuri, naje kujya i Kigali kubana na mukuru wanjye utuye i Kimironko. Nahasanze umwana w’umukobwa mwiza witwa Anitha. Yari Umunyamurege, ariko nawe yari mwiza cyane. Umukobwa ufite indangagaciro, ukunda gusenga, wubaha abantu.
Namubonye bwa mbere numva mukunze, ndamwishimira.
Iyi nkuru irakomeza ifite ibindi bice byinshi…
Whatsap: Impinga