Iyi nkuru yanditswe hagendewe ku nkuru mpamo y’ibintu byabayeho. Nubwo muri iki gihe urukundo rwakonje mu bantu, muri iyi nkuru uzasangamo icyo urukundo nyarukundo ari cyo, uko wamenya kwihanganira ibigeragezo bikunda kuba mu rukundo ndetse no kumenya guhitamo neza umukunzi nyakuri.
Imiryango ya MUTABAZI n’MUTONI yari ituye ku Kamonyi i Gitarama. Yari imiryango yuzura ,isabana. Hagati y’iyo miryango harangwaga ubucuti budasanzwe. MUTABAZI yarutagaho gato MUTONI . Abo bana bombi barakuranye ndetse biga no mukigo kimwe cy’amashuri abanza.
MUTABAZI yari ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. MUTONI we yigaga mu mwaka wa kane. Bari babana barangwa n’ikinyabupfura, kubaha n’ubwitonzi. Ibyo byose bari barabitojwe n’ababyeyi babo. MUTABAZI yari umwana ushabutse , uzi gusetsa abo baganira. Bose bakabimukundira ,yaba ababyeyi be ndetse na bagenzi be bose.Yari n’umuhanga mu ishuri , by’akarusho mu mikino.
MUTONI we ntago yari ashabutse cyane bikubitiyeho ko yari n’umukobwa.Yari umwana ucisha makebutavuga menshi. Ubucuti bw’iyo miryango bwarakomeje. Hashize igihe kitari gito umuryango wa MUTABAZI waje kwimuka . Basezeye ku muryango w’MUTONI . Babasezeranya ko bazajya babasura.Umuryango w’MUTONI wasigaranye agahinda ko kubura incuti nk’izo. Migambi se wa MUTABAZI wari umucungamari muri Minisiteri y’Imari yari yimuwe ngo ajye gukorera mu i Kigali.
Umuryango wa MUTABAZI wari wimukiye ku Kacyiru i Kigali. MUTABAZI wari urangije amashuri abanza yahise ajya mu mashuri yisumbuye. Byabanje kumutonda kubana n’abo batamenyeranye ariko buhoro buhoro byagiye bishira. Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yacyize neza ubuhanga bwe yarabugaragaje karahava. Kubera kumenya cyane umukino w’umupirawamaguru ,MUTABAZI yahise amenyekana mu kigo cya Mutagatifu Yozefu ari naho yigaga.
Ubwo MUTABAZI yari amaze kuba umusore w’uburanga budasanzwe. Icyamutandukayaga n’abandi bahungu bose ni ubwitonzi bwe bityo abakobwa bo muri icyo kigo bakabimukundira. Umunsi umwe ikigo cyabo cyari cyarembereye ku Kiyaga cya Kivu. Abanyeshuri bose wabonaga bishimiye kubona ayo mazi magari. Dore ko benshi bwari ubwambere bari bahageze. Ab’inkwakuzi batangira kuhifotoreza amafoto y’urwibutso n’inshuti zabo.
Abakobwa benshi bifuzaga kwifotozanya na MUTONI ariko bakabura aho bamuhera.Umwe mu bakobwa biganaga na MUTONI witwaga Uwera yaje gutinyuka amusaba ko bakwifotozanya, MUTONI ntiyamwangira. Kuva ubwo bifotozanya, Uwera ntiyongeye gutuza.Yaribwiraga ati “ Kubona nifotozanya na MUTONI , umusore uzwi ,ukundwa n’abakobwa benshi ntibisanzwe ahubwo sinkwiriye gucikwa n’aya mahirwe.Ngomba no kumusaba ubushuti. “
Muri we yumvaga ko uko kwifotozanya hari ikindi guhishe.Muri iyo minsi Uwera yatangiye kujya aganira kenshi na MUTONI .Yagiraga ngo arebe ko bakwibera inshuti.MUTONI we yabifataga nk’ibisanzwe. Umunsi umwe mu gihe cyo gutembera(Promenade) , MUTABAZI ari kumwe na bagenzi be batembera baganira ku bintu bitandukanye, maze uwitwa Minani atangira kubaza bagenzi be inshuti zabo z’abakobwa.
MUTABAZI ahita yitanguranwa ati” Kuko nta nshuti ngira , njye ntacyo ndibuvuge. “ Bose biyamirira icyarimwe bati “ Sigaho kutubeshya izuba riva ! “ Umwe muri bo ati “ Niba nta nshuti ugira, Uwera muba muganira iki igihe cyose ? “ MUTABAZI no gutangara kwinshi abasubiza ko ari ibisanzwe. Ko we abifata nk’ubucuti busanzwe. Minani aramubwira ati “ Erega bose niko batangira bavuga, nonese ubwo bushuti busanzwe sibwo buvamo ubudasanzwe ?
Niba utanabizi Uwera ndetse n’abandi bakobwa baragupfiriye “ Ntibyatinze MUTABAZI atsinda ikizamini cy’icyiciro rusange . Yoherezwa kujya kwiga icyiciro gikurikiyeho mu rwunge rw’amashuri i Butare. N’ubwo nta muntu n’umwe MUTABAZI yari azi mu rwunge, gushabuka kwe kwatumye ahita amenyana n’abandi banyeshuri benshi b’aho.Kumenya gukina neza umupira w’amaguru byatumye ahita ajya mu ikipe nkuru y’ikigo. Ku cyumweru kimwe urwunge rw’amashuri rwa Butare rwagombaga gukina n’ikigo Cy’ishuri ryitiriwe umwami Kristu rya Nyanza .Ubwo MUTABAZI na we yari mu bagombaga gukinira urwunge.
Umupira watangiranye imbaraga nyinshi. Amakipe yose yari yiteguye bihagije. Abafana nabo bari babukereye.Umupira ugeze hagati umukinnyi w’i Nyanza atera umupira hanze y’ikibuga. MUTABAZI niwe wagombaga kurengura umupira. Kuko umupira wari waguye kure y ‘ikibuga , umwe mu bakobwa bari baje kureba aho ikipe yabo y’urwunge ikina ajya kuwuzanira MUTABAZI.
MUTABAZI akibona uwo mukobwa w’ubwiza buhebuje aratwarwa. Aho kurengura umupira ahugira mu gutekereza kuri uwo mukobwa amaze kubona. Kugeza ubwo mugenzi we yamusabye kurengura vuba kuko igice cya mbere cyari kigiye kurangira nta gitego baratsinda. MUTABAZI yasubiye mu kibuga n’imbaraga zidasanzwe . Bidatinze yahise afungura amazamu atsinda igitego cya mbere cy’ikipe ye. Igice cya mbere kirangira gutyo. Mu gice cya kabiri afatanyije na bagenzi be babashije gutsinda ibindi bitego bibiri, ikipe y’iNyanza nayo yinjiza igitego kimwe. Umukino warangiye ari bitatu by’Urwunge rw’amashuri rwa Butare kuri kimwe cy’ikipe y’i Nyanza.
MUTABAZI siwe wabonye umupira urangira kuko yumvaga byibuze ashaka kumenya akazina k’uwo mukobwa wari wamutwaye umutima.Yabajije mugenzi we Kalisa bakinanaga akazina k’uwo mwari w’uburanga .Kalisa amubwira ko yitwa Umutesi Solange.Yongeraho ati “ Ku bwiza abamuhiga muri iki kigo ni bake “ Ibyo byatumye MUTABAZI arushaho gutwarwa maze atangira gupanga uko yazavugana n’Umutesi akamumenyaho byinshi birenze.
Umunsi umwe bari muri kantine , MUTABAZI aturuka inyuma y’Umutesi aramwongorera ati “ Umute ! bampe iki se ?” Umutesi yahindukiye agira ngo arebe umuntu umuhamagaye uwo ariwe .Yatangajwe no gusanga ari MUTABAZI. Icyamutangaje kurushaho ni uko yari amuzi izina. Baguze icyo kunywa baricara baraganira birambuye.Umutesi yabanje kubaza MUTABAZI uko yamumenye. MUTABAZI yisekera ati “ Umukobwa mwiza nkawe ni nde utamumenya ? “ Umutesi n’utumwenyu ati “ Ni uko wivugira naho ubundi …….. “ MUTABAZI nawe akomeza agira ati “ Naho ubundi iki ko ahubwo warashe benshi !”
Bakomeje ibiganiro binyuranye . Wabonaga MUTABAZI yishimiye kuganira n’Umutesi. Ariko akabura aho ahera amubwira ko amukunda.Umunsi umwe mu rwunge habaye umunsi mukuru wo kwizihiza umunsi mukuru w’ikigo ,MUTABAZI asaba Umutesi ko bajya ahiherereye akagira icyo amubwira. Bagiye ahatari urusaku rw’imiziki dore ko hari umuziki uyunguruye.MUTABAZI araterura ati “ Umute ! Umunsi wa mbere nkubona nabaye nk’ubonekewe ndaswa n’ubwiza bwawe buhebuje,nzongwa n’ingendo yawe yihariye. Yungamo ati” Kuva urya munsi iyo nkubonye simpuga kukureba ,ndatuza nkakurangamira .
Benshi barakureba bakanyurwa ariko kuri njye ni agahebuzo. Muri make rero Umutesi naragukunze ngukunda urukundo rutagereranywa nako umenya urwo nagukunze ntawundi narukunda .None nagirango menye niba urwo ngukunda turusangiye, unyugururire amarembo y’umutima wawe untuze muri icyo gituza gitatse ubwuzu .” Umutesi acecekamo akanya gato. …. Biracyaza Ntuzacikwe igice cya kabiri cy’iyi nkuru. Ese Umutesi yasubije iki MUTABAZI?
Yamwemereye urukundo cyangwa yaramuhakaniye?
Amaherezo byaje kugenda gute? INKURU IZAKOMEZA..










