Rimwe uzumva Umunyarwanda avuga ngo ‘impamvu ingana ururo’, ubundi bakubwire ko nta wamenya n’inshuti wayikura ku nzira, ntuzigere ubikerensa kuko ni ibintu bishoboka cyane.
Izi mvugo zikunze kwifashishwa, uwashaka yanazikoresha mu guhura kwa Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete biyemeje gukundana nyuma y’amasaha atandatu bavugana kuri telefone mu buryo batateguye.
Nyuma y’imyaka myinshi baziranye ndetse barubatse ubushuti busanzwe, urukundo rw’umusore n’inkumi kuri bo rwatangiye ku wa 18 Nyakanga 2025, nyuma yo kumara amasaha arenga atandatu bavugana kuri telefone.
Chryso Ndasingwa wari usanzwe ari inshuti ya Sharon Gatete yamugiraga inama mu bijyanye na muzika, aza kubabazwa bikomeye n’uburyo yasohoye indirimbo nshya ariko ayisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho ari kuririmba indirimbo y’abahanzi bo muri Amerika.
Ibyo byababaje bikomeye Chryso, afata icyemezo cyo guhamagara Sharon yari asanzwe agira inama.

Ati “Sharon yari ari gukora indirimbo ze ambaza uko namufasha kugira ngo akore neza umuziki, rimwe rero asohora indirimbo ngiye kubona mbona ari gukora ‘challenge’ z’abahanzi bo muri Amerika, muhamagara narakaye mugira inama mwumvisha ko igihe gukora indirimbo adakwiye kujya asubiramo iz’abandi.”
Sharon wari umaze gusomerwa, yashatse uko acubya uburakari bwa Chryso Ndasingwa wari umumereye nabi, azamura ikiganiro gisa nko ku mucyurira avuga ko aherutse kuzuza BK Arena ariko akaba adashaka gushaka umugore.
Sharon ati “Intego yanjye yari ukugira ngo arekere aho kunsomera, ndamubwira nti nonese ko nakoze amakosa wowe ki? Wakoze igitaramo wuzuza BK Arena (kandi tuzi ko iyo ukoze igitaramo nka kiriya hari ukuntu uba wabonye n’amafaranga), urakize none uri kuyarya wenyine?”
Chryso wari ukubititse, nawe yibukije uyu mukobwa ko yari aherutse gukora igitaramo akaba nta mugabo arashaka.
Muri ibi biganiro byari byuzuyemo amagambo yo gusererezanya, baje kwisanga buri wese adafite umukunzi, icyakora Sharon abwira Chryso ko ibyo gukundana nawe bitarimo.
Ati “Twari turi kwiganirira, icyakora Chryso yambwiye ko mu rwenya rwose habamo agace kamwe k’ukuri […] ibiganiro byarangiye twemeranyije kuko twese twari tuzi icyo dushaka mu buzima kandi twabonye ko buri umwe icyo akeneye undi agifite.”

Mu kiganiro bakoreye kuri channel ya YouTube Chryso yavuze ko kimwe mu byatumye ashyira imbaraga nyinshi mu gutereta uyu mukobwa ari uko mu gihe bavuganaga yamubwiye ko atari umusore w’amahitamo ye.
Ati “Ubundi ikintu cyatindije kuri telefone ni uko yambwiye ngo ntabwo ndi umusore yakunda, icyo gihe naravuze nti niba yanyubahaga kandi akaba ambwiye ko ntari umusore w’amahitamo ye, byahise bituma mfata icyemezo cyo kuganira nawe neza kugira ngo numve neza ibyo agenderaho mu rukundo.”
Nyuma y’umwanya baganira, Chryso avuga ko yisanze yujuje ibintu bitanu Sharon agenderagaho mu rukundo bikomeza koroshya ibiganiro.
Ati “Nyuma yo kunsobanurira ibyo agenderaho akundana n’umusore, naramutsinze asanga ninjye musore yari yarasengeye.”
Amasaha arenga atandatu ya telefone yasize Sharon Gatete na Chryso Ndasingwa bemeranyije urukundo, ndetse mu minsi ishize bakoze ubukwe, bwarangiye banahuje imbaraga mu muziki ubu bakaba bagiye kujya baririmbana nk’itsinda.







