Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro wo gukomeza gufunga by’agateganyo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad n’abandi batatu bareganwa, rushimangira ko ibyaha bakurikiranyweho bifite uburemere bukwiye gukomeza iperereza rikorwa bari muri gereza.
Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 5 Mutarama 2026, mu rubanza rw’ubujurire bwari bwatanzwe n’abaregwa, basaba ko barekurwa by’agateganyo. Gusa urukiko rwasanze impamvu zatanzwe zidafite ishingiro rihagije rishobora gutuma hafatwa icyemezo cyo kubarekura.
Abagomba gukomeza gufungwa ni Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Ishimwe Francois Xavier na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta. Bose bakurikiranyweho uruhare mu gukwirakwiza amashusho y’umuhanzi Yampano ari mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we, ibintu amategeko y’u Rwanda afata nk’icyaha cy’urukozasoni n’ihohotera rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu isesengura ry’urukiko, byagaragaye ko hari impamvu zikomeye zishobora gutuma abaregwa babangamira iperereza baramutse barekuwe, harimo kuba hari ibimenyetso bikiri gukusanywa no kuba bamwe muri bo bakekwaho kuba baragize uruhare rufatika mu gucuruza no gusakaza ayo mashusho.
Ku ruhande rwa Ishimwe Francois Xavier, urukiko rwagaragaje ko hari ibimenyetso by’ibanze byerekana ko yaba yaragize uruhare mu nyungu zishingiye kuri ayo mashusho, bituma gukomeza kumufunga by’agateganyo bifatwa nk’ingamba zo kurinda inyungu z’ubutabera.
Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na we, impamvu yatanze asaba kurekurwa ntiyashoboye kwemeza urukiko, ruvuga ko zidahagije ugereranyije n’uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho. Ni mu gihe Djihad we urukiko rwasobanuye ko ubujurire bwe nta shingiro bufite kuko ibyemezo byafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro byubahirije amategeko.
Muri iyi dosiye kandi harimo Kalisa John uzwi nka K.John, we wemerewe kurekurwa by’agateganyo akaba azakomeza kuburana ari hanze, icyemezo cyafashwe hashingiwe ku mwihariko w’uruhare rwe n’uko iperereza ryagaragaje ko atateza inzitizi mu butabera.
Iyi dosiye ikomeje kuba isomo rikomeye ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga, aho inzego z’ubutabera zishimangira ko gusakaza amashusho y’urukozasoni binyuranyije n’amategeko kandi bigira ingaruka zikomeye ku buzima n’icyubahiro by’ababigiriwemo.
Urubanza ruzakomeza mu byumweru biri imbere, mu gihe Ubushinjacyaha bukomeje gutegura dosiye ku buryo izaburanishwa mu mizi.







