Iterambere ry’umuziki nyarwanda rikomeje kwigaragaza ku mugabane wa Afurika, aho abahanzi bo mu bihugu bitandukanye batangiye kuwufata nk’urwego rushya rufite aho rugana. Ibi bigaragazwa n’uburyo umuhanzi Bruce Melodie aheruka gutangaza ko umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria, Yemi Alade, yamwiyambaje amusaba ko bakorana indirimbo.
Bruce Melodie yabigarutseho mu kiganiro The Versus gitambuka kuri RBA, avuga ko ibi abifata nk’ikimenyetso cy’uko umuziki nyarwanda umaze guhabwa agaciro ku rwego rwo hejuru, cyane nyuma y’imikoranire ye n’abandi bahanzi bakomeye barimo Diamond Platnumz na Brown Joel.
Yasobanuye ko Yemi Alade yamwandikiye nyuma yo kumva indirimbo Pom Pom, amusaba ko bahitamo imwe mu ndirimbo ze ateganya gushyira hanze bakayikoraho bombi. Kuri we, ibi abifata nk’ikimenyetso simusiga cy’uko umuziki nyarwanda wabaye nka “zahabu igihugu gifite yo kwigurisha ku Isi.”
Nubwo yishimira aho umuziki ugeze, Bruce Melodie agaragaza ko hakiri icyuho mu kuwushyigikira ku rwego rufatika, ashimangira ko byaba byiza abayobozi barushijeho kwitabira ibitaramo n’ibikorwa by’imyidagaduro, bikaba nk’uburyo bwo guha agaciro impano z’Abanyarwanda.
Yanashimiye cyane Abanyarwanda bakomeje gukunda no gushyigikira umuziki, abasaba gukomeza kuwushyigikira haba mu gihugu imbere no hanze yacyo.
Mu kiganiro kimwe, Bruce Melodie yanavuze ku mubano afitanye n’abandi bahanzi Nyarwanda barimo The Ben, amugaragaza nk’umuhanzi w’umuhanga, ufite amarangamutima ariko unanafite uruhare rukomeye mu kumenyekanisha u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Ibi abitangaje nyuma y’igitaramo cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026, cyahuje abo bahanzi bombi kikavugisha benshi. Nubwo hari amagambo yakurikiye icyo gitaramo aturutse ku bafana n’ababafasha, Bruce Melodie ashimangira ko hagati yabo nta hangana rihari, ko ari abavandimwe bahuriye ku ntego yo guteza imbere umuziki nyarwanda.
Yasoje agaragaza ko atakiyifata nk’umuhanzi wo mu Karere k’Iburasirazuba bwa Afurika gusa, ahubwo ko yiyumva nk’umuhanzi wa Afurika yose, ufite inshingano zo guhagararira igihugu gito mu buso, ariko gifite umuziki munini ku rwego mpuzamahanga.







