Umutwe w’iterabwoba w’abahezanguni b’Abanyaburayi ukekwaho gukorana n’u Burusiya, wigambye uruhare mu iyicwa rya Col. Ivan Voronych, umusirikare wa Ukraine wakoraga mu rwego rw’ubutasi bw’iki gihugu.
Uyu musirikare yishwe ku manywa y’ihangu i Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine, ubwo yanyuraga mu muhanda. Yishwe arashwe n’umuntu wambaye agapfukamunwa. Videwo y’uburyo yishwemo yasakaye mu bitangazamakuru bya Ukraine, iyi videwo yateye benshi ubwoba n’agahinda.
Mu mezi ashize, umutwe w’iterabwoba wa The Base, wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ukagira amashami hirya no hino ku isi, washinjwaga guha amafaranga abantu bemera kwica cyangwa gukora ibitero ku bikorwaremezo bya Ukraine. Uyu mutwe uvugwaho gushingwa na Rinaldo Nazzaro, Umunyamerika uherutse gushinjwa kuba intasi y’u Burusiya.
Mu cyumweru gishize, ubuyobozi bwa Ukraine bwasohoye amakuru avuga ko u Burusiya buri gukoresha abaturage mu bikorwa by’ubutasi n’ubushotoranyi, babihemberwa n’inzego z’ubutasi z’u Burusiya nyamara bo batazi impamvu nyayo y’ibyo bakora.
Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Telegram, ryavugaga ko iryo tsinda rifite aho rihuriye n’iyicwa rya Voronych, rigira riti:“ Kurasa uwo musirikare wa SBU si iherezo, ni intangiriro. Tuzakomeza urugamba kugeza ubutabera bubonetse.”
Nyuma y’iri tangazo, hakurikiyeho ibindi byari bikubiye mu nyandiko zasobanuwe mu Cyukuranikazi zigaragaza abagize iryo tsinda bishimira abakoze ubwo bwicanyi, bakongeraho ko badahangayikishijwe n’ababita abahezanguni cyangwa umutwe w’iterabwoba. Mu bundi butumwa, bwagiye ahagaragara butuka abayobozi bo muri Ukraine, bogeraho ko ubugizi bwa nabi bugikomeje!”
Abasesenguzi mu bya Polotike bemeza ko ubwo butumwa bw’iri tsinda bugaragaza ubugome bukabije bwaryo, kandi bushobora kuba ari igikorwa cyo kwigamba ubwicanyi, cyangwa uburyo bwo gutegura ibindi byaha bikomeye.
Ku cyumweru, inzego z’ubutasi za Ukraine zatangaje ko zishe abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Col. Voronych. Abo bantu bashinjwa ko bahawe imbunda n’amabwiriza n’inzego z’ubutasi z’u Burusiya ngo bice uwo musirikare. Itangazamakuru rya Ukraine ryatangaje ko aba bagizi ba nabi ari abanyamahanga bakorana n’amatsinda y’inkoramaraso, banaterwa inkunga mu buryo bw’ikoranabuhanga n’ubutasi bw’u Burusiya.
Nubwo The Base yamenyekanye nk’itsinda ry’abahezanguni b’Abanyamerika, nta na rimwe ryari ryigeze rishyigikira politiki za Perezida Vladimir Putin kugeza ubu.
Mu kwezi kwa Mata, The Base yatangaje ko ifite gahunda yo gutangiza igikorwa cy’impinduramatwara kigamije gushinga “igihugu kigizwe n’abera gusa” mu Ntara ya Zakarpattia, iri mu Burengerazuba bwa Ukraine. Videwo nyinshi zasohowe zerekana imodoka za polisi n’iza gisirikare zatwitswe, imiyoboro y’amashanyarazi yangijwe, n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Rinaldo Nazzaro, wahoze ari umusirikare mu ngabo zidasanzwe za Amerika, ntiyagize icyo atangaza kuri ibyo bikorwa n’iyicwa rya Voronych. Abajijwe kuri Telegram ku byabaye, yasubije agira ati:“ Nta ruhare mfite muri ibi bintu, sinzi n’uwabikoze.”
Nyamara, mbere yaho, yari yarigeze kugaragaza ko ashyigikiye ibikorwa bya The Base muri Ukraine, yemeza ko bikorwa n’abantu bi mbere mu gihugu adafiteho ububasha.
Icyakora, kugeza ubu, ntiharatangazwa igisubizo ku busabe bwo kugira icyo batangaza, cyoherejwe ku rubuga rwabo rwa Ukraine cyangwa kuri email ikoreshwa n’iryo tsinda.
Steven Rai, umuyobozi ushinzwe iperereza ku by’iterabwoba mu kigo Institute for Strategic Dialogue (ISD), yagize ati:“ Guhera mu kwezi kwa Werurwe, The Base yamaze kugaba nibura ibitero 10 byo gutwika inyubako n’ibikorwaremezo. Banagiye batangaza ko bateganya kwica abayobozi ba Leta ya Ukraine no kwangiza ibikorwa by’ingenzi.”
Yakomeje agira ati:“ Nubwo hataraboneka ibimenyetso simusiga byemeza ko The Base ari yo yishe Col. Voronych, ibyo ikora n’imvugo yayo bigaragaza ko bishobora kuba biri mu murongo umwe n’ibyo yakoze.”
Mu 2018, FBI yakoze iperereza ku bikorwa by’iterabwoba bya The Base, ryarangiye abantu benshi batawe muri yombi, ndetse ibihugu byinshi biyishyira ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Vuba aha, The Base yongeye kwiyubaka, ishyiraho amashami mashya i Burayi, inongera n’abayigize muri Amerika – ibyo byose bikaba byarabaye mu gihe ubutegetsi bwa Donald Trump bwari buri gukuraho inkunga ku bikorwa bya FBI byo kurwanya iterabwoba rikorerwa imbere mu gihugu.
Nazzaro, uba mu mujyi wa St. Petersburg mu Burusiya, hamwe n’umugore we w’Umurusiya n’umuryango we, amaze imyaka ahakana ko hari aho ahuriye n’ubutasi bw’u Burusiya. Yigeze kubibwira televiziyo igenzurwa na Leta ya Kremlin, agira ati:“ Nta na rimwe nagiranye imikoranire n’inzego z’umutekano w’u Burusiya.”
Ariko, iperereza ku ikoreshwa n’ikoranabuhanga n’amakuru yerekeye The Base ryagaragaje ko ibikorwa byayo byinshi bikoresha imiyoboro y’itumanaho ryo mu Burusiya. Urugero ni uko email y’iryo tsinda ikoresha urubuga rwa Mail.ru, ruyoborwa n’umwe mu nshuti za hafi za Putin. Nubwo Nazzaro atigeze agezwa mu rukiko muri Amerika, yashyizwe ku rutonde rw’abantu “bateye ikibazo bakoye” n’Ubushinjacyaha bw’Amerika ndetse na FBI.