Umuti ugabanya ibiro unifashishwa no mu kuvura diyabete yo mu bwoko bwa kabiri uzwi nka Mounjaro (tirzepatide) ukomeje guteza impaka mu Bwongereza, aho bamwe mu bawukoresha bawushimira intambwe bateye mu buzima bwabo, mu gihe abandi bavuga ko wabateje uburibwe bukabije n’ingaruka zikomeye.
Pauline Miller, umugore ukomoka i St Keyne hafi ya Liskeard muri Cornwall, yavuze ko gukoresha Mounjaro byamuteje ububabare budashira n’agahinda gakabije, ibintu avuga ko byahinduye ubuzima bwe mu buryo bukomeye. Miller ni umwe mu bantu benshi bahawe uyu muti binyuze muri NHS (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Bwongereza) mu rwego rwo kubafasha kugenzura diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.
Yasobanuye ko mbere yo gutangira uyu muti yari abayeho ubuzima busanzwe, akora cyane kandi yaramenyereye kubana n’indwara zirimo diyabete n’indwara y’umwingo. Gusa ngo ibintu byahindutse nyuma y’ukwezi kumwe atangiye gufata Mounjaro.

Ati: “Natangiye kuyinywa muri Gicurasi ku gipimo gito, ntihagira icyo binteza. Nyuma y’ukwezi, bongereye igipimo, mpita ntangira kurwara cyane.”
Miller yavuze ko yahise ahagarika gufata uwo muti, ariko ububabare bukomeza kumubana kugeza n’ubu.
Avuga ko yabanje kubabara umugongo ku ruhande rw’ibumoso, nyuma ububabare bukajya imbere mu nda no mu gice cy’umukondo, bikajyana no guhora aruka, isesemi no gucika intege. Ati: “Mporana ububabare bukabije ku buryo ngomba guhora mfata imiti igabanya ububabare.”
Uruganda Lilly rukora Mounjaro rwemeza ko uyu muti ushobora kugira ingaruka zo ku ruhande, zirimo no kubyimba kw’impindura n’ibibazo byo mu rwungano ngogozi, bikaba bisobanurwa ku rupapuro ruherekeza uwo muti. Miller we avuga ko yizera ko ibibazo bye bifitanye isano n’agasabo k’indurwe n’amara.
Mu gihe hari abagaragaza izi mpungenge, hari n’abandi bavuga ko Mounjaro yabafashije cyane. Nigel Benwell, ukomoka i Plymouth, yavuze ko nubwo atagabanyije ibiro byinshi nk’uko yari abyiteze, ubuzima bwe bwateye imbere ku buryo bugaragara.
Ati: “Urwego rw’isukari mu maraso rwasubiye ku rugero rusanzwe, umuvuduko w’amaraso waragabanutse cyane, kandi muri rusange meze neza kurushaho.”
Yavuze ko kwiyongera kw’imbaraga byatumye yongera gukora ingendo ndende, harimo n’urugendo yajyanyemo i New York rutari gushoboka mbere.
Benwell yasobanuye ko diyabete yari yarayirengagije mu ntangiriro, bikamuviramo ibibazo bikomeye birimo kubura amenyo no kutabasha kugenda intera ndende. Avuga ko nubwo ingaruka zimwe z’iyo ndwara zitakivaho, Mounjaro yafashije kuyigabanya ubukana.
Hagati aho, Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi mu Bwongereza (MHRA) kirimo gukora ubushakashatsi ku ngaruka zo ku ruhande za Mounjaro n’indi miti igabanya ibiro. Ibi bije mu gihe NHS ifite gahunda y’imyaka itatu yo kwagura ikoreshwa ry’iyi miti, igamije gufasha abarwayi bagera hafi ku 250,000 bitarenze umwaka wa 2028.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryasabye ko imiti igabanya ibiro yagera kuri benshi, rivuga ko ishobora gufasha abantu babarirwa muri za miliyoni kwirinda umubyibuho ukabije n’indwara ziwuherekeza.
Gusa Dr Alan Desmond, inzobere mu ndwara zo mu rwungano ngogozi muri NHS, yavuze ko nubwo iyi miti ifasha, atari umuti w’igitangaza. Ati: “Ni ingenzi ko iboneka ku bayikeneye cyane, ariko tugomba gusobanura ko itacyemura byose.”
Dr Desmond yavuze ko ingaruka zo ku ruhande ziboneka ku bantu 5–10%, zirimo kubyimba kw’impindura, ibibazo by’agasabo k’indurwe no kubura amazi ahagije mu mubiri. Yongeyeho ko ari yo mpamvu hari abo uyu muti ugora kuyikoresha.
Uruganda Lilly rwatangaje ko umutekano w’abarwayi ari wo rushyira imbere, rusaba umuntu wese ugira ingaruka zo kunywa Mounjaro kuganira n’umuganga we. Rwanavuze ko izo ngaruka zikwiye gutangazwa binyuze muri gahunda ya MHRA izwi nka Yellow Card, kugira ngo zikurikiranwe neza.
Ibi byose bigaragaza ko Mounjaro, nubwo ifasha benshi, ikwiye gukoreshwa ku nama ya muganga no mu bwitonde, hashingiwe ku miterere y’ubuzima bwa buri muntu.










