Sekamana Eric wamamaye nka Mr. Lus, yatunguriye umukunzi we ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali amwambika impeta nyuma yo kumusaba ko barushinga undi nawe atazuyaje agahita abyemera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Ukwakira 2025 nibwo umukunzi wa Mr Lus yari ageze i Kigali avuye muri Kenya aho asanzwe atuye, akigera ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali atungurwa n’umukunzi we wateye ivi ku butaka amusaba ko yazamubera umufasha.
Uyu mukobwa watunguwe bikomeye no kubona umukunzi we yatumiye umusore ucuranga Saxophone, yemereye uyu musore kuzamubera umugore ahita atega urutoki amwambika impeta.
Mr Lus yambitse impeta uyu mukobwa nyuma y’iminsi yemereye IGIHE ko afite umukunzi ndetse ahita anahamya ko bafite ubukwe umwaka utaha.
Ni umukobwa uyu musore ahamya ko yakunze ataba mu Rwanda kuko umushahara yahembwe ubwo yamurikaga imideli mu birori bya Giants of Africa yawifashishije mu kujya gusura umukunzi we.
Mr. Lus uretse kumurika imideli asanzwe anakora muri ‘Atelier du Vin’ aho akora nk’umusore utunganya ‘Cocktail’ (umuntu ukora aka kazi ni we witwa mixologist).
Uretse kumurika imideli, Mr. Lus yanamenyekanye muri APR FC nk’umwe mu bakinnyi banyuze mu ikipe y’abato bayo, akaba umuvandimwe w’abanyuze muri iyi kipe nka Sekamana Leandre na Sekamana Maxime.







