Tariki ya 28 Kamena 2024 izahora yibukwa nk’umunsi w’amateka ku bana n’imiryango yabo baturuka mu miryango itishoboye bo mu Murenge wa Ngarama, Akarere ka Gatsibo, ubwo Nufashwa Yafasha Organization yateguraga ibirori by’ishimire n’ishimwe ku bana 20 barangije icyiciro cya Nursery ya 3, bagiye gukomereza mu cyiciro cy’amashuri abanza.
Iki gikorwa cyabereye kuri Community Center ya Nufashwa Yafasha Organization, ahasanzwe hatangirwa serivisi zirimo uburezi, ubumenyi ngiro, ndetse n’imfashanyigisho z’ubuzima bw’imibereho myiza. Byari kunshuro ya kane NYO itegura igikorwa nk’iki ariko noneho byabaye mu buryo burushijeho gutegurwa no kugaragaramo ubwitabire buri hejuru cyane.
Nufashwa Yafasha Organization yatangije gahunda y’amashuri y’inshuke mu mwaka wa 2019, igamije gufasha abana baturuka mu miryango itifashije kubona uburezi bw’ibanze, bw’ubuntu kandi bufite ireme. Hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe, byagaragaye ko abana benshi bo mu cyaro batabonaga amahirwe yo kwiga mu mashuri y’inshuke bitewe n’ubukene n’imbogamizi z’ingendo ndende.
Ni muri urwo rwego hashyizweho gahunda ya Free Nursery School, itanga ubumenyi bw’ibanze mu ndimi, imibare, imibanire n’abandi, imyitwarire, indirimbo n’imikino ifasha abana kwitegura kujya mu mashuri abanza. Uyu mwaka wa 2025, abana 20 ni bo barangije Icyiciro cya 3 gisoza amashuri y’inshuke, biyongera ku bandi barenze 100 bamaze kunyura muri iyi gahunda mu myaka ishize.
Mu masaha ya mu gitondo, ababyeyi, abana n’abandi bashyitsi baturutse imihanda yose mu Karere ka Gatsibo n’ahandi batangiye kugera ku kicaro cy’iri shuri. Abana bari bambaye imyambaro y’umuhango (graduation gowns) batambuka baririmba indirimbo z’ishimwe, bituma benshi bagira amarangamutima y’akanyamuneza n’umunezero.

Uyu munsi w’akataraboneka waranzwe n’ibyishimo n’imyidagaduro, aho abana berekanye impano zabo mu ndirimbo, imbyino za gakondo, imivugo, imikino ndetse n’amasengesho. Nyuma y’ibirori, habayeho no gusangira amafunguro, ibyo byose byahuje ababyeyi, abarimu, abaturanyi, inshuti z’umuryango ndetse n’abayobozi batandukanye baturutse mu nzego zitandukanye.
Abitabiriye bose bagaragaje ishema n’akanyamuneza kubera uruhare Nufashwa Yafasha Organization ifite mu guteza imbere uburezi mu bice by’icyaro, by’umwihariko mu gufasha abana batishoboye kubona amashuri y’inshuke y’ubuntu, ndetse n’ubufasha mu mibereho n’imirire.

“Uyu munsi si umuhango gusa, ni igikorwa cy’icyerekezo. Turi hano kubera ukwemera ko umwana wese, naho yaba avuka mu muryango ukennye, afite uburenganzira bwo kwiga, gukina no gukura afite icyizere cy’ejo hazaza. Aya mashuri y’inshuke si igikorwa cy’inyungu, ni impano dutanga ku gihugu cyacu.”
Jean Paul Bujyacyera – Umuyobozi Mukuru wa NYO







Umuryango Nufashwa Yafasha urasaba abafatanyabikorwa bose, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gukomeza gutera inkunga ibikorwa bigamije gufasha abana b’abanyarwanda kuva mu bukene binyuze mu burezi, ubuzima n’imibereho myiza.