Tariki ya 13 Gashyantare buri mwaka hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe agakingirizo, uba umunsi umwe mbere y’Umunsi w’Abakundana uzwi nka Saint Valentin wizihizwa ku wa 14 Gashyantare.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko gushyira iyi minsi yombi hafi atari impanuka, ahubwo ari ubutumwa bugaragaza ko urukundo nyarwo rugomba kujyana no kwita ku buzima.
Intego y’uyu munsi ni ugushishikariza abantu gukoresha neza agakingirizo mu rwego rwo kwirinda virusi itera Sida, izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gukumira inda zitateguwe.
Ni umunsi wibutsa ko kwikingira ari uburyo bwo kubaha uwo mukundana no kubaha ubuzima bwawe.
Nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida, UNAIDS, ribitangaza, abantu barenga miliyoni 40 bari babana na virusi itera Sida ku Isi mu 2024.
Ibi bigaragaza ko iki cyorezo kigihari kandi ko ingamba zo kucyirinda zigikenewe.
Agakingirizo kabaye kimwe mu bikoresho by’ingenzi mu kurinda ubuzima.
Karoroshye, ntigahenze kandi kaboneka bitagoranye, ariko imbogamizi zishingiye ku muco, imyumvire n’ubumenyi buke zigikoma mu nkokora imikoreshereze yako.
Mu mateka, uburyo bwo kwirinda bwatangiye kera cyane, aho mu myaka isaga 3,000 ishize abantu bakoreshaga impu z’inyamaswa cyangwa udupfukamunwa tw’imyenda.
Abashakashatsi bavuga ko byatangiriye mu bihugu bya Misiri n’Ubushinwa bwa kera. Icyakora, ibyo bikoresho ntibyatangaga uburinzi buhagije.
Mu kinyejana cya 18, agakingirizo kari gahenze cyane ku buryo benshi batashoboraga kukabona.
Impinduka zikomeye zaje mu kinyejana cya 20, hatangira gukorwa udukingirizo twa “latex” dukomoka ku mutobe w’ibiti nka Hevea.
Utu dukingirizo tworoheje gukoresha kandi dutanga uburinzi burenze 98% iyo dukoreshejwe neza, nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ribivuga.
Nubwo bimeze bityo, OMS igaragaza ko buri mwaka abantu barenga miliyoni 300 bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, benshi muri bo bafite imyaka hagati ya 15 na 49. Abandura Sida bashya buri mwaka bangana na miliyoni 1.7.
Mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ikibazo kiracyari gikomeye. Muri Tanzania, urubyiruko rw’imyaka 15-24 ni rwo rwibasirwa cyane, aho abakobwa bangana na 80% by’abandura bashya. Muri Uganda, abantu bane ku ijana babana na Sida, mu gihe mu gace ka Fort Portal ari 12%. Kenya nayo yagabanyije ubwandu ku kigero cya 60% mu myaka ine ishize, ariko ntiragera ku ntego yo kugabanya ku kigero cya 75%.
Abashinzwe ubuzima bavuga ko imyumvire itari yo n’ipfunwe bikiri inzitizi ku ikoreshwa ry’agakingirizo.
Bashimangira ko kuboneka kwako hose no kugakoresha neza bishobora kugabanya cyane ubwandu bwa Sida no kurinda ubuzima bw’urubyiruko rw’ubu n’uruzaza.










