Umunezero ukabije w’abafana b’umupira w’amaguru mu Buhindi wo kwakira icyamamare Lionel Messi wahindutse ibyago, nyuma y’imvururu zabereye mu kibuga cya Salt Lake Stadium i Kolkata. Abafana bari bitabiriye ibirori byo kumwakira bagaragaje uburakari bukomeye nyuma yo kutabona uko bamwibonera neza, nubwo bari bishyuye amatike ahenze.
Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bari barishyuye kugera ku marupiya 12,000 (hafi amapawundi 100) kugira ngo babone Messi imbona nkubone. Ariko bageze mu kibuga, benshi ntibashoboye kumubona neza kubera yari azengurutswe n’abategetsi, abashinzwe umutekano n’abandi bantu b’ibyamamare.
Nyuma yo kugera mu kibuga, Messi—ukina mu ikipe ya Inter Miami—yamazemo iminota mike gusa, aho bivugwa ko yari hafi iminota 20, mbere y’uko abashinzwe umutekano bamujyana inyuma. Ibi byatumye bamwe mu bafana babura ukwihangana, batangira guteza akajagari mu kibuga.
Umuyobozi w’intara ya West Bengal, Mamata Banerjee, yatangaje ko yababajwe n’ibyabaye, asaba imbabazi Messi n’abakunzi b’umupira w’amaguru. Yavuze ko hagiye gutangizwa iperereza ku byabaye n’uruhare rw’abateguye ibirori.
Umuvugizi wa Messi yatangaje ko umukinnyi yakoze ibyo yari yemerewe gukora bijyanye n’igihe yagombaga kumara mu kibuga, ashimangira ko ikibazo cyatewe n’imitegurire mibi y’abateguye ibirori. Polisi yatangaje ko uwari wabiteguye yamaze guhagarikwa, kandi ko hagiye kwigwa uko abaguze amatike basubizwa amafaranga yabo.



Messi ari mu Buhindi mu rugendo rwo kwamamaza ruzamugeza mu mijyi irimo Kolkata, Hyderabad, Mumbai na Delhi. Urugendo rwe rwatangiriye i Kolkata, aho hamuritswe igishusho cye gifite uburebure bwa metero 21, cyubatswe mu minsi 27 n’abakozi 45. Messi yitabiriye iki gikorwa akoresheje ikoranabuhanga rya none (video link), atari imbona nkubone, kubera impamvu z’umutekano.
Abafana benshi bari bakoze ingendo ndende baturutse hirya no hino mu gihugu, baririmba indirimbo zo kumushyigikira, bambaye imyambaro yanditseho “Nkunda Messi”. Nubwo Messi yagerageje kuramutsa abafana ubwo yavaga mu kibuga, bamwe barakaye nyuma y’uko avuyeyo, batangira gusenya ibyari byashyizwe mu kibuga birimo ibyapa, amahema n’intebe za pulasitiki.
Abafana bavuze ko bumvaga bahemukiwe. Umwe yagize ati: “Twaguze amatike ahenze kugira ngo tubone Messi, ariko abategetsi ni bo bamwegereye, twe ntacyo twabonye.” Undi yavuze ko yishyuye amafaranga angana n’umushahara w’ukwezi kose, atari ukubona abanyapolitiki n’abashinzwe umutekano bifotozanya na Messi.
Muri uru ruzinduko, Messi yari aherekejwe na bagenzi be barimo Luis Suárez bakinana muri Inter Miami na Rodrigo de Paul wo mu ikipe y’igihugu ya Argentine. No nyuma yo kuva mu kibuga, imbaga y’abantu yongeye guteranira hafi y’ihoteri yari acumbitsemo, bizeye kumubona nubwo byari akanya gato.
Lionel Messi, uzwi nka “GOAT” (igihangange cy’ibihe byose), ni umwe mu bakinnyi b’ibihe by’akataraboneka. Yatangiye kwamamara muri FC Barcelona, ayisezeraho mu 2021, akina muri PSG mbere yo kwerekeza muri Inter Miami. Ibyabereye i Kolkata byerekanye uko urukundo abafana bamufitiye ari rwinshi, ariko binagaragaza akamaro ko gutegura neza ibirori binini nk’ibi kugira ngo hirindwe ibyago n’imvururu.







