Impaka ku busabe bwa kivy’ubuto hagati y’umuraperi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats , David Adeleke wamenyekanya nka Davido, zasubiye rudubi kuri uyu wa Kane ubwo umwana w’umukobwa ufite imyaka 12 y’amavuko, Mitchelle Anuoliwapo, yasabaga ko hakorwa ikizami cya DNA kugira ngo hamenyekane ni uyu muhanzi yaba ari se.
Mitchelle akoresheje urubaga rwe rwa Instagram yashyizeho ubutumwa bugaragaza ububabare n’ingaruka ni ubutumwa bwari bwuzuyemo ibibazo.
Yavuze ko kuva agifite imyaka itandatu yahoraga asererezwa ku ishuri, aho bagenzi be bamusebyaga kubera ko yavugaga ko Dabido ariwe se
Yanditse agira ati: “Uyu mwaka ndinjira mu rubyiruko. Mama na nyogokuru banyigishije kuba umwana w’icyitegererezo: Aho babwiraga ngo sizakoreshe ibiyobyabwenge, ntuzanywe izoga cyagwa itabi, wirinde inshuti mbi n’imyitwarire mibi. None uyu munsi nanditse iyi baruwa mbivanye ku mutima, ntabufasha nabumwe mfite yewe n’ubwa abavandimwe banjye. ”
Yakomeje agira ati: “Nkura, nshaka kumenya uwo ndi we. Nahoze sererezwa ku ishuri kuva mfite imyaka 6, nkajya mpora nifuza gusubira mu rugo. Abandi banyeshuri barasekaga ubwo navugaga ko David Adeleke ari Papa wanjye.”
Mitchelle yongeyeho ko yahuye n’agahinda gakomeye, ndetse ko yahoraga kwamuganga mu rwego rwo kwitabwaho n’abaganga bo mu mutwe.
Ati: “Nanyuze mu bihe bikomeye, jyanwa k’umuganga w’inzobere ku ndwara zo mu mutwe. Ibi byari ibihe bigoye kandi bibabaje. Ni urugendo rukomeye nagize kandi rw’imyaka 5, cyane ko Mama atari atari afite ubushobozi nyama uwitwa Data ameze neza. Twanyuze muri byinshi.
Yavuze ko agiye kuba umukobwa mukuru ati: “Dore ubu ngiye kuba umukobwa mukuru, mu cyubahiro cyawe Bwana Davido Adeleke, ndasabako hakorwa ikizami cya DNA kugira ngo tumenye neza ko ntari umwana wawe, njye bifashe kumenya umwirondoro wanjye. Iki kizami kizaba hagati yanjye nawe gusa. Ni ikifuzo cyanjye kandi ndasaba ko ku cyumva.
Mitchelle akndi yashimiye Abanya-Nigeria bose bamufashije mu buryo bwose no muruge yakoze mu myaka 7 ishije. Ndetse avuga ko gukora iki kizami cya DNA ko ari cyo gikwiye gukorwa.
Ku ruhande rwa, Davido, yavuze ko icyo kibazo ko cyari cyararagiye kera. ibi yabivuze aciye acishwa ubutumwa (Comment), avuga ko atanze kuba se w’uyu mukobwa, akomeza avuga ko yigeze gukoresha ibizamina bya DNA, nshuro zirenga 5, aho ibisubizo byaza bivuga ko Davido atari we se.
Davido yanditse agira ati: “Nakoze ibizamini bya DNA inshurp5, ibisubizo byose biza atari byo (Negative). bityo rero si ndi se.
Ati: “Sindikundana na Mama wawe. Gusa n’ishuti yanjye ariko ivuga ibinyoma. Ibi bigomba guhagarara.Mfite abana banjye nzineza. Ndakwigize hagarika ubu busazi bwe.”





