Mu gihe amakimbirane akomeje hagati y’umuhanzi King Saha n’umunyapolitiki Mubaraka Munyagwa agenda arushaho gufata indi ntera, aho bombi bakomeje guterana amagambo akomeye mu bitangazamakuru, kandi nta kimenyotso gihari kigaragaza ko byaba bigeye kuragira.
Aya makimbirane yaturutse ku magambo Munyagwa yavuze anenga ishyaka National Unity Platform (NUP) n’umuyobozi waryo ariwe Bobi Wine, uruhande rwa politiki King Saha ashyigikiye. King Saha yumvise ayo magambo adakwiye, bituma ayamagana, hanyuma bikurikirwa no guterana amagambo hagati yabo.
Mu masaha ashize, Munyagwa yasuzuguye King Saha “aho yavuze ko Saha ari injiji y’inkandagira ibitabo. Yongeyeho ko Saha atigeze aragiza amashuri ye ndetse ko yagarukiye mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza (P2)”, avuga ko tamugereranyaho ngo baterane amagambo n’“umuhanzi utarize”.
Nyamara, nyuam y’amasaha make mu kiganiro yagiranye na Sanyuka TV, King Saha yahise amusubizanya umujinya ukomeye.
Yagize ati: “Nzamara umwaka wose nigisha Munyagwa ibyo atazi. Iki kibazo kugikecyemura cyagwa kugisubuza gisaba ubuhanga n’ubumenye bukomeye, ariko we abifata nk’ikintu bisekeje. Ni gute wishimira gutsindwa?”
Kinga Saha yanashinjije Munyagwa ko Atari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi by’ukuri, avuga ko ibikorwa bye bigaragaza ko ashyigikiye Leta.
Saha yagize ati: “Munyagwa ari ku ruhande rwa Leta, si uwo mubatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ubu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bose baravuga ko habayeho kugaura amajwi, ariko we ntacyo abivugaho. Nimumureke ni amahitamo ye, kandi mumureke yirire umuceri w’iparawu (Pilau) cyane ko ibi ntabishobora.”
Saha yakomeje avuaga ko ururgamba rwa politiki rusaba ubumenyi, yongeyeho ko imbaraga zo kwihangana n’ubushobozi bwo kwifata mu bihe bikomeye , ari bintu yemeza ko Munyagwa adashoboye.
Yunzumo ati: “Uru rugamba ku rurwana rusaba ubumenyi. Rusbs kwihangan no kwakira ibikugoye utibagiwe n’ibihe bikomeye, ariko we abifata nk’ibintu bisekeje kandi ntabyiteho uko bikwiye.”
King Saha yabibajije ku amajwi Munyagwa yabonye mu matora aheruka, ananega umubare w’amajwi bivugwa ko yagize.
Yasoje agira agira ati: “Ku myaka yawe, ni gute wabona amajwi ibihumbi 31 gusa mu gihugu cyose cya Uganda, hanyuam ugasoza uvuga cyane? Ni gute wishimira gutsindwa ku kigero cya 0.20%? njye sinabimushimira.”







