• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, January 15, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Umuganura: Umunsi wo Gusangira ibyejejwe

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
August 1, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Mu myaka mirongo itatu n’umwe ishize, u Rwanda rwariyubatse rwateye intambwe ishimishije mu ikoranabuhanga, ku buryo iminsi mikuru imwe n’imwe isigaye yizihirizwa ku mbuga nkoranyambaga kandi abantu bakaryoherwa, bakumva baguwe neza.

Buri wa mbere Kanama, u Rwanda rwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Umuganura, na wo ukaba ufite amateka mu muco nyarwanda. Ni umunsi abanyarwanda babaga bamaze kugeza umusaruro mu bigega, hanyuma bakazanira umwami imbuto za mbere, akabaha uburenganzira bwo gutangira kurya ibyo bejeje.

Wari umuhango muremure, ariko ibyo si ikibazo kuko babaga bafite umwanya wabyo, kandi bumva n’umumaro bibafitiye. Mu by’ingenzi byarangaga umuganura kandi, harimo gusangira ibyo bejeje, bakanezerwa kuko babonye umugisha imvura ikagwa, bagahinga bakeza.

Uko imyaka yagiye ishira, umuryango nyarwanda wagiye werekana ko hari amafunguro gakondo ahurirwaho, imiryango isangira maze umunsi w’umuganura ukaba agahebuzo(colourful).

Ayo wasangaga yiganjemo umutsima w’amasaka, benshi bakunze kwita rukacarara, cyangwa se umunayu(umutsima w’uburo), hamwe n’imboga za gakondo zirimo n’isogi, ibihaza n’imyungu bigeretse ku bishyimbo, cyangwa se amashaza kuri bamwe, amageri ku bandi.

Ku bijyanye n’icyo kunywa, wasangaga higanjemo ikigage n’urwagwa, ababishoboye bakongera ubuki mu kigage bukaba unturire, cyangwa mu rwaga rugahinduka inkangaza.

Bariraga ku mbehe cyagwa ku makoma, bakanywera mu ntango cyangwa ibibindi n’uducuma, bashoramo imiheha umwe yavaho agahereza undi agasoma, gutyo gutyo.

Gahoro gahoro, aya mafunguro yagiye abura mu igaburo risanzwe rya kinyarwanda, bitewe cyane cyane na politiki y’igihugu ikangurira abantu guhinga ibihingwa bizana amafaranga. Urugero, ubu ikigori cyasimbuye amasaka n’uburo, naho urwagwa n’ikigage bigenda bita agaciro, bikaba byemerwa gusa iyo biciye mu ruganda, bigapfundikirwa, cyangwa se bakabinywera mu dupipiri twa pulasitike.

Ibyo kunywesha umuheha kandi byagendeye rimwe no kutambara inkweto, muri gahunda y’isuku, kandi ibyo ntawe ubiveba, ndetse n’impinduka mu mafunguro, ntibitangaje ko umuryango ugenda ukura, ukava ku byo wari ushikamyeho, ugafata ibishya kuko isi yahindutse umudugudu.

Icyakora na none, akariho karavugwa. Uyu munsi, ibyo byo kurya twavuze gakondo, ubu bisigaye ku mafoto abenshi bafata na za telefoni zabo iyo bagiye mu birori by’umuganura baba batumiwemo na mudugudu. Aha ni ho bicara mu gacaca bakagerageza gukina ikinamico y’amafunguro ya cyera, nuko ababishoboye bagakoramo, abato bakumva ari ibinyamahanga, kuko ifunguro ridutunga rya buri munsi ryarahindutse burundu.

Aya mafoto rero ni yo abantu bakomeza guhererekanya bifurizanya umuganura, mbese bakabwirana bati “muryoherwe”, ubwo bikaba birabaye.

N’ibigo byifuriza abakozi babyo n’abanyarwanda muri rusange, na byo bikoresha mwene ayo mafoto, hanyuma abakuze bakibukiranya ukuntu ibyo biryo byameraga, bakanongeraho ngo “dore ibi biryo byari byiza, ni byo byatumaga aba kera bakomera, ureke ab’ubu batungwa n’inyanya.”

Umunsi w’umuganura ukwiye kurenga ibyo. Niba tudashobora gusangira rukacarara ngo dukikize intango, dukwiye kureba uburyo uyu munsi wagaruka ku ngingo zawo nkuru, harimo gushimira Imana yaduhaye imvura tugahinga tukeza, hanyuma no gusangira bigahabwa umurongo, kandi koko bikabaho, atari ugusangira amafoto.

Aha niho umunsi wagira agaciro kawo, haba mu bato ndetse n’abakuru, bakajya bibuka uyu munsi, bakawutegura, bakawitegura, maze umunyarwanda akaba azi ko azaseka, cyangwa azagira icyo atanga, cyangwa yakira ku munsi w’umuganura.

Ibitekerezo byanyu birakenewe kuri iyi ngingo, naho jyewe mpariye abandi basomyi, nako abanditsi. Gusa bavandimwe, mwese mugire umunsi mwiza w’umuganura.

Impinga

Share2Tweet1Send
Previous Post

Zuchu yikomye abahamagara umugabo, “Diamond,” mu gicuku

Next Post

The Ben, Ayra Star, Kizz Daniel na Timaya basoje Giants Of Africa

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
4 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
7 hours ago

Hari filime nshya iri gutegurwa igamije gusubiza mu ndorerwamo y’amateka imwe mu nkuru zibabaje ariko zinagaragaza ubutwari bukomeye bwabereye i...

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

by Alex RUKUNDO
7 hours ago

Mu kiganiro cyatambutse kuri Kasuku live, mugitondo cyo ku ya 14 Mutarama 2026, hatangajwe amakuru avuga ko Lueiligiht, afugiwe kuri...

Next Post
The Ben, Ayra Star, Kizz Daniel na Timaya basoje Giants Of Africa

The Ben, Ayra Star, Kizz Daniel na Timaya basoje Giants Of Africa

Plastics

Pulasitike ishobora gutera indwara, urupfu no guhungabanya ubukungu

Ishusho ya  Weekend mu myidagaduro

Ishusho ya Weekend mu myidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026
Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool
Imyidagaduro

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.