Mu majyepfo y’u Bufaransa, urukiko ruri kuburanisha umugabo w’Umunyafaransa ukekwaho ibyaha bikomeye birimo guha abagore ibiyobyabwenge, kubakoresha ihohotera rishingiye ku gitsina no gufata amashusho y’ibyo yabakoraga mu ibanga.
Uregwa ni Cyril Zattara, wahoze ari umwarimu w’imbyino waje kwiyigisha hypnose akiyita inzobere muri uru rwego. Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho gufata ku ngufu abagore 14 mu gihe cy’imyaka igera ku icumi, ndetse no gufata amashusho y’urukozasoni ku bandi bagore bagera kuri 20 atabibemereye.
Hypnose ni uburyo bukoreshwa mu buvuzi bwo mu mutwe, bugamije gufasha umuntu gushyira ibitekerezo bye ku kintu kimwe mu gihe runaka. Ubusanzwe bukorwa n’inzobere zabihuguriwe kandi zifite uburenganzira. Gusa Zattara we, ngo yakoreshaga iri zina mu buryo butemewe, akarikoresha nk’inzira yo kwegera abagore.
Nk’uko iperereza rya polisi ribigaragaza, Zattara yajyaga aha abagore imiti isindisha cyangwa ibatera gusinzira, akabikorera cyane cyane abagore babaga baje kumwivuzaho cyangwa abo yari asanzwe afitanye umubano wihariye. Nyuma yo kubaca intege, ngo yabakoragaho ihohotera rishingiye ku gitsina, rimwe na rimwe akanabafata amashusho batabizi.
Uyu mugabo afunzwe kuva mu 2021 ategereje kuburanishwa. Mu iburanisha rye, yemeye bimwe mu byaha ashinjwa, harimo no kwemera ko yafashe abagore 10 ku ngufu. Urubanza ruri kubera mu muhezo mu mujyi wa Aix-en-Provence, nyuma y’uko umwe mu bagore bavuga ko yahohotewe abisabye, hagamijwe kurinda ubuzima bwabo bwite. Icyakora hari abandi bagore bifuzaga ko urubanza rwabera mu ruhame kugira ngo ubuhamya bwabo bwumvwe n’abantu benshi.
Polisi yatangaje ko kuri mudasobwa ya Zattara habonetse amafoto n’amashusho agaragaza abagore basambanyijwe mu gihe bigaragara ko bari bataye ubwenge cyangwa batamenya ibiri kuba, bikarushaho gushimangira ko yabahaga ibiyobyabwenge mbere yo kubahohotera.
Umwe mu bagore batanze ikirego mu 2019 yavuze ko yitabiriye isomo rya hypnose Zattara yagombaga kumuha, akanywa umuvinyo yari yamuhaye, maze agahita ata ubwenge. Nyuma yaje gukanguka atibuka neza ibyabaye, ariko akibuka mu bice ko yafashwe ku ngufu kandi ko yari arimo aruka cyane. Ibimenyetso bya DNA bya Zattara byabonetse ku myenda ye y’imbere no mu nzara z’uwo mugore, mu gihe ibipimo by’ubuvuzi byagaragaje ko mu mubiri we harimo imiti ikomeye itera gusinzira.
Uru rubanza rwatumye hibazwa cyane ku ikoreshwa ritemewe rya hypnose no ku mutekano w’abagore bashaka serivisi zijyanye n’ubuvuzi bwo mu mutwe. Ruje kandi rukurikira urundi rubanza rwamenyekanye cyane mu Bufaransa, aho Dominique Pelicot yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo gusindisha no gufata ku ngufu uwahoze ari umugore we, ndetse akanatumira abandi bagabo kugira ngo na bo bamufate ku ngufu mu gihe kirekire.
Abaharanira uburenganzira bw’abagore bavuga ko izi manza zigaragaza ko hakenewe ingamba zikomeye zo kurinda abakenera serivisi z’ubuvuzi n’abagore muri rusange, no gukurikirana byimbitse abantu biyitirira imyuga y’ubuvuzi batabifitiye uburenganzira.










