• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, April 10, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ikoranabuhanga

Uko abana bakoresha za robo mu kwitegura kuzaba impuguke

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
December 16, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A

Ni bato mu myaka ariko ibyo bakora mu ikoranabuhanga byo biratangaje.Abo ni abana bari hagati y’imyaka icyenda na 12 bo ku ishuri ribanza rya Bright School riri mu karere ka Muhanga, rwagati mu Rwanda, bigishwa ubuhanga bwo gukora za robo cyangwa ‘robotics’.

Bifashisha udukoresho tumeze nk’udukinisho baterateranya kugeza ubwo bageze ku kintu kiremye nk’ikimashini cyangwa se ikimodoka.

Bigishwa ubushobozi bwo kugitegeka bakoresheje mudasobwa, kikaba cyava ahantu kikerekeza ahandi cyangwa se kigakora ikindi bagitegetse.

Gusa byose ni ibibategura kuzaba impuguke mu bihe biri imbere.

Muri ubu buhanga, aba bana bitabira amarushanwa abahuza n’ibindi bigo bimwe na bimwe byo hirya no hino mu gihugu, bagakora robo bashingiye ku nsanganyamatsiko zatanzwe.

Uyu mwaka, ingingo yo kwibandaho ni ijyanye n’ubuhanga bw’ibisigaramatongo cyangwa ‘archeology’.

Impinga.rwa iganira Mwarimu wabo Liliane Muhorakeye  yagize ati: “Nubwo ubu buhanga butari ku rwego ruhambaye mu Rwanda ariko aba bana bagomba gutekereza kuri bariya bahanga bacukura ibintu munsi y’ubutaka, bakamenya ibibazo bafite ndetse bakabishakira ibisubizo nk’abana.”

Bifashishije udukoresho bateranya, aba bana bakoze ndeba ikintu gifite isura y’imashini yohereza igitwe cyayo munsi y’ubutaka ariko ikaguma imusozi.

Bakoresheje mudasobwa bategekaga iki kimashini kujya imbere cyangwa kigasubira inyuma. Gusa aha ni mu buryo bwo kwiga ntabwo ari imashini nyayo yakora ako kazi.

Byaba gutegura umushinga wa robo, kuwigaho no kuwushyira mu bikorwa, babikora mu matsinda kandi ubona basa n’abikinira.

Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yambwiye uko itsinda rye ryagerageje gushaka igisubizo.

Ati: “Twatekereje umuntu wabaye igihangange witwa Alexander The Great wapfuye kera. Abantu bari barakomeje gushakisha umurambo we byarabananiye. Twe rero twakoze robo igomba kumushakisha ikamuzana imusozi aho abantu bazajya bamubona.”

Lucas Byishimo, w’imyaka 12, ari mu itsinda ry’abana bahawe inshingano zo gukora iyi robo.

Ati: “Turashaka kubaka irobo dushingiye ku nsanganyamatsiko twahawe ku rwego rw’isi. Ibi ni byiza kuko bidufasha gutekereza cyane mu bijyanye na siyansi. Jye numva nzaba umuhanga muri siyansi (scientist).”

Ku rwego rw’aba bana, ibyo bakora bisa n’ibikinisho ariko ngo ni intangiriro yatuma bashobora no gukora za robo nyazo.

Iradukunda Isheja, w’imyaka 12, we abonaga yifitiye icyizere.

Ati: “Niba dushobora gukora robo nk’iyi turi abana, ubwo nitumara kuba bakuru tuzajya dukora ishobora kujya munsi y’ubutaka igatahura amagufa y’abantu bapfuye kera. Jye nifuza kuzajya ntabara abantu baheze munsi y’ubutaka.”

Agace ka Muhanga ishuri riherereyemo gakunze kuvugwamo impanuka z’imisozi igwira abacukura amabuye y’agaciro, rimwe na rimwe abaguweho n’imisozi ntibashobore gutabarwa.

Kuri mwarimu Muhorakeye, iyi miterere ndetse n’amakuru aba bana bakunda kumva, ishobora kuba yarafashije mu gufata icyemezo ku bwoko bwa robo bacyeneye.

Yagize ati: “Hari igihe haba impanuka ahantu hahanamye cyane ku buryo abagiye gutabara na bo baherayo. Icyo gihe twakubaka robo yasimbura umuntu kuko yo iba idacyeneye n’umwuka wo guhumeka munsi y’ubutaka.”

Bavuga iki ku bumenyi nk’ubu buhabwa abana bakiri bato gutya?

Mwarimu Muhorakeye avuga ko uburyo bukoreshwa mu kwigisha aba bana busa nk’umukino ku buryo umwana abikora abyishimiye kandi akabikora ari we wenyine ubikoze.

Ati: “Dukora ku buryo abana babijyamo babikunze kandi ubwabo bakabyikorera. Iyo hagize ikimugora, abarimu babihuguriwe baramufasha. Gusa tumufasha tutamukorera ibyo yagombaga gukora ahubwo tukamubaza ibibazo bituma abyishoboza…”

“Ni iki cyatumye imodoka yawe ihagarara? Urabona wakwifashisha utuhe dukoresho ku buryo wakora ikintu kigenda neza kandi kidahengamye?”

Mu gihe leta y’u Rwanda ivuga ko ishyize imbere ikoranabuhanga, amashuri nka Bright School aragenda ashingwa ku bwinshi.

Gutangirira ku bakiri bato bikaba bifatwa nk’uburyo bwo gutuma igihugu kigira inzobere zabicengeye mu gihe kiri imbere.

Previous Post

CAF ihagaritse ikoreshwa rya Vuvuzela muri CAN 2025 izabera muri Maroc

Next Post

Bruce Melodi asuye Nyabugogo, yegera abaturage anabakuramo isoko y’indirimbo nshya

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Ubushakashatsi bushya bwerekana uko Ukwezi kwavutse nyuma y’ikorwa rikomeye ryabaye mu isanzure

Ubushakashatsi bushya bwerekana uko Ukwezi kwavutse nyuma y’ikorwa rikomeye ryabaye mu isanzure

by MUNYANKINDI Alphonse
1 week ago

Abahanga mu bijyanye n’isanzure barimo kugaragaza ibimenyetso bishya bishimangira igitekerezo cy’uko umubumbe w’Ukwezi wavutse nyuma y’ikorwa rikomeye ryabaye hagati y’Isi...

Aba ‘astronauts’ bane bagiye kuzenguruka Ukwezi bwa mbere mu myaka irenga 50

Aba ‘astronauts’ bane bagiye kuzenguruka Ukwezi bwa mbere mu myaka irenga 50

by MUNYANKINDI Alphonse
1 week ago

Mu gihe isi yose ikomeje gukurikirana iby’ubushakashatsi mu isanzure, itsinda ry’abahanga bane mu by’indege n’isanzure rigiye kwandika amateka mashya mu...

Sosiyete ya Tecno yamuritse Camon 50 Series ikoranye na AI

Sosiyete ya Tecno yamuritse Camon 50 Series ikoranye na AI

by Alex RUKUNDO
2 weeks ago

Sosiyete ya Tecno yamuritse ku mugaragaro telefone nshya yo mu bwoko bwa Camon50Series, yitezweho guhindura uburyo Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga, by’umwihariko...

Next Post
Bruce Melodi asuye Nyabugogo, yegera abaturage anabakuramo isoko y’indirimbo nshya

Bruce Melodi asuye Nyabugogo, yegera abaturage anabakuramo isoko y’indirimbo nshya

Nyuma yo gukora impanuka, Ykee Benda yongeye kugaragara mu ruhame

Nyuma yo gukora impanuka, Ykee Benda yongeye kugaragara mu ruhame

Spice Diana yatangaje ko adateganya gushyira hanze indirimbo nshya

Spice Diana yatangaje ko adateganya gushyira hanze indirimbo nshya

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutse
Amateka

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutse

by Alex RUKUNDO
April 9, 2026
Kwibuka: Musinga Joe yakoze indirimbo ‘Agakanzu ka Murerwa
Amateka

Kwibuka: Musinga Joe yakoze indirimbo ‘Agakanzu ka Murerwa

by Alex RUKUNDO
April 9, 2026
Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka
Amateka

Bwiza yabwiye urubyiruko ko Kwibuka atari igihe cyo kuruhuka

by MUNYANKINDI Alphonse
April 9, 2026
Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32
Imyidagaduro

Harmonize na Good Lyfe bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka32

by MUNYANKINDI Alphonse
April 9, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.