Abahanzi batandukanye bari kuririmbira ibihumbi biteraniye kuri stade ya Nengo I Rubavu.
Umuhanzi Juno Kizigenza yagiye ku rubyiniro asimbuye Ariel Wayz banafatanyije kuririmbana zimwe mu ndirimbo bakoranye mu minsi yashize bakiri mu rukundo.
Juno Kizigenza yakoze neza ahamagara Bushali baririmbana indirimbo bakoranye ubona ko abafana bishimye kurenza uko byari bimeze mbere. Juno Kizigenza yazanye ku rubyiniro igikorano kiri mu ishusho y’ikirura.
Juno Kizigenza yavuye ku rubyiniro asimburwa na Kivumbi King wagerageje ariko ubona ko asubije ibintu inyuma.


Ni umuhanzi ukeneye gufata umwanya akiga uko bakora ibintu bishimisha abafana’Stage performance ‘
Kivumbi King yavuye ku rubyiniro asimburwa na Nel Ngabo wakoze ibyo ashoboye ari kumwe n’ababyinnyi. Yanaririmbye indirimbo aherutse gushyira hanze ari kumwe na Platini P.
