Umuraperi Derrick Katongole, wamamaye ku izina rya Victor Kamenyo, yatangaje ko gutsindwa kwe mu matora y’Abadepite, aho yimamarije kuyobora Akarere ka Rubaga, byabaye bitewe n’ibibazo bikomeye byaranze amatora.
Mu kigganiro n’itangazamakuru, Victor Kamenyo yavuze ko uburyo amatora yakozwemo n’uko yari ateguye yari arimo amakosa menshi kandi akomeye yaba mu bikorwa byo kwiyamamaza, aho avuga ko habayeho kubogama, ndetse no gutera ubwoba no guhindura uko porogarame yari meze, yaba no mubukanguramba bwakozwe.
Yashijinje abayobozi b’amatora kuba baremeye gukoresha impapuro z’itora zari zamaze gukoreshwa mbere y’itora, anavuga ko hari abatoye bashyizweho iterabwoba rigamije kubahatira gutora abo bahitiyemo.
Kamenyo yanavuze ko gutangaza ibyavuye mu matora (Declaration of Results – DR forms) batangaje ataribyo ahubwo ko amajwi yimbwe, ibintu yavuze ko biteye impungenge zikomeye ku matora.
Yagize ati: “Hari amakosa menshi yakozwe kimwe n’ibikorwa byo guhindura ukuri ku byavuye mu matora, ibi kandi byatagiye ku munsi wa mbere. Ndizera ko mwese mwabibonye. Habayeho iterabwoba kandi ibyo byose mvunga hari ibimenyetso bibigaragaza, hifashishujwe impapuro z’itora zari zamaze gukoreshwa. Impapuro zanjye zose za DR zaribwe, bigera aho nibaza niba amatora ari icyo amaze.”
Nyuma y’ibi byamubayeho, uyu muhanzi wiyemeje kuba umunyapolitiki yavuze ko ashidikanya ku matora yakozwe mu buryo nk’ubwo, ashimangirako Leta itakibasha gukurikiza amahame ya demokarasi.







