Umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine mu muziki, yagaragaje ko yifuza gutaha iwe mu rugo nyuma y’iminsi amaze mu buhungiro, ndetse ko akomerewe ku buryo atarabasha no guhindura imyambaro.
Bobi Wine uri mu bakomeye batavuga rumwe na Leta ya Uganda. Mu matora yabaye ku wa 15 Mutarama 2026 Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 71,6%, Bobi Wine amukurikira n’amajwi 24,72%.
Gusa mbere y’uko ibyavuye mu matora bishyirwa hanze, Bobi Wine yashyize amashusho kuri X avuga ko kuva ku wa 15 Mutarama 2026 akiva gutora, urugo rwe rwabanje kuzengurukwa n’abashinzwe umutekano ndetse nyuma bakuraho camera zifata amashusho, bigeze mu ijoro binjira ku ngufu mu gipangu cye.
Bowi Wine yavuze ko akibibona yakoresheje ubumenyi afite ashobora kuva mu nzara z’aba basirikare n’abapolisi ndetse ubwo yafataga amashusho ku wa 17 Mutarama, yavugaga ko yari ahantu hatekanye.
Ibyo bimaze kuba uyu mugabo yagerageje gucika ndetse n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zikomeza kumushakisha.
Icyakora mu mvugo yahuranyije Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko nta muntu uri guhiga Bobi Wine.
Ati “Ahantu hatekanye ni mu bwiherero bwawe? Kuko nta muntu n’umwe uri kuguhiga”
Kuri uyu wa 20 Mutarama 2026, mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera, Bobi Wine yavuze ko yifuza gusubira iwe mu rugo gusa bikaba bidashobora gukunda kubera ko inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu zikomeje kumuhigisha uruhindu.
Ati “Ndifuza ko naba ndi mu rugo iwanjye kubera ko ntabwo ndabasha no guhindura imyenda mu gihe cy’iminsi myinshi iciyeho nyuma y’amatora.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu atazi uburyo umuryango we umeze ndetse yifuza kuba yabitaho ariko bitari kumushobokera kubera uburyo akomeje guhigwa muri iki gihugu.
Ati “Ibi byose babikoze mu rwego rwo kugira ngo baducecekeshe ku bikorwa byo kwiba amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye aho abashinzwe kuyakurikirana aribo bagize uruhare mu kwibira Museveni.”







