Muri Uganda nyuma y’uko Heena asohote mu gihugu, umuhanzikazi Karole Kasita yiyongereye ku bandi bahanzi bo muri Uganda bahisemo gusohoka mu gihugu mu gihe cy’amatora akomeje.
Nyuma y’uko Sheebah, Joshua Baraka, Ndetse n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambga barimo Christine Nampeera na Sheena Holn, basohotse igihugu cya Uganda, uyu muhanzikazi wiyita Mamacita na we kuri uyu wa Kane ushize yerekeye muri Kenya.
Nyama yo gutora ku mugoroba wo ku wa Kane, Karole Kasita yahise yambuka yerekeza mu gihugu cy’abaturanyi cya kenya, aho yatangaje ko azahamara iminsi mike akogera akagaruka.
Mu kiganiro ya giranye n’igitangazamakuru cya Uganda MBU, Karole Kasita yavuze ko urugendo agiye gukora ari impamvu zakazi, zirimo ibikorwa bitadukanye by’itangazamakuru (Media Tours) bigamije kumenyekanisha umuzikiwe cyane cyane mu ntangiriro z’umwaka wa 2026.
Uyu muhanzikanzi kandi yanyujije ubutumwa bw’amashusho ku rubuga rwe rwa Snapchat agaragaza ko ari muri Kenya arimo kwivuza amenyo (Dentist), igikorwa avuga ko kigamije gushyira amenyoye kumurongo kugira ngo arusheho kugira imiterere myiza ku maso kuburyo yakurura abagabo.
Nyuma y’umwaka wa 2025, avuga ko wamubureye mwiza ndetse ko yawuteyemo intambwe nziza kandi ishimishije ku muziki we, Karole Kasita akomeje kubaka izina nk’umuhanzikazi ufite gahunda inoze mu byo akora. Intambwe ze zose zigaragaza ko arigahunda yateguye, agenderaho kandi zifite icyerekezo.
Abakunzi b’umuziki we bakomeje ku mwitegaho byinshi kandi bishya, Karelo yasoje avuga ko yitegura kuzakora byinshi kandi byiza muri uyu mwaka 2026.








