Ikigo gishinzwe gucunga no kurengera ibidukikije mu gihugu (NEMA) cyashyize hanze itangazo ribuza gutwikira imyanda mu mu mijyi rwagati, no munyegero zawo ndetse no mu turere twose, iri tangazo rirasaba abantu babikora guhita babihagarika bakanbigira inshinganoza buri wese.
Mu itangazoa rya cyijwe hanze kuri uyu 20 Gashyantare, NEMA yavuze ko iri tegeko rikurikira andi mabwiriza yari yaratanzwe mbere ashingiye ku amategeko ari mu nyandiko nimbero NEMA/7.5 na NEMA/4.7.1 zo ku wa 22 Kanama2024. NEMA iributsa abayobozi b’inzego z’ibanze inshingano zabo zemewe n’amategeko mu bijyanya no kurengera ibidukikije, hanashingiwe ku kwegereza ubuyobozi abaturage mu micungire y’ibidukikije.
Nk’uko NEMA ibitangaza, iviga ko yakomeje kwakira ibirego byinshi bivuye ku baturage bijyanye no gutwikira imyanda ahantu biboneye bityo bikagenda bigaruka mu duce dutandukanye tw’imijyi. Ibi kandi byemejwe n’ubugenzuzi buherutse gukorwa n’abayobozi b’iki kigo.
Ibyagaragajwe byerekana ko hakiri imbogamizi zikomeye mu mucungire y’ibidukikije ndetse n’imyanda, cyane cyane mu mijyi, nubwo hari amategeko n’amabwiriza agenga iki kibazo.

NEMA yashimangiye ko gutwikira imyanda ku mugaragaro cyagwa ahabonetse hose biteza ingaruka zikomeye ku buziama bw’abantu no ku bidukikije. Bityo iki gikorwa cyo gutwika imyanda ahabonetse hose kirabujijwe, uzafatwa agikora azahanishwa n’ingingo ya 78 y’itrgeko rigenga ibidukikije (National Enviroment Ant, Cap 181).
Ishingiye ku bubasha ihabwa n’ingingo ya 10 y’iri tegeko, NEMA yategetse inzego zibishinzwe:
- Guhita hategurwa ubukagurambaga bugamije ku burira abakozi, abafite aho bahurira n’imyanda ndetse n’abaturage gucuga neza imyanda.
- Guhagarika byako kanya gutwikira imyanda ku mugaragaro mu mijyi no munyegero zawo.
Iki kigo cyaburiye abantu bikorera ku giti ctabo n’inzego zishinzwe gutwika imyand ku mugaragaro ko abazarenga kuri ayo mategeko bazafatirwa ibyemezo bikakaye biteganywa n’amategeko.
Ibyo bihano birimo amande ari ku rwego rw’ubuyobozi, guhagarika no gusubiza ibintu uko byari biri (restoration orders), gufunga ibigo cya umucuruzi wanyuranyije n’amategeko ndetse akanakurikiranwa n’inkikoku byaha bigamije kwangiza ibidukikije.
NEMA yashoje yibutsa abaturage n’ibigo ndetse n’abacuri ko kurenga kuri iri tegeko bidateza ibyago ku buzima bw’abantu gusa ahubwo ko byangiza ibidukikije.










