Mark Bugembe wamamaye nka Buchaman yavuze uko abona urugendo rw’umuyobozi w’ishyaka ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Bobi Wine, yavuze ko kuzamuka kwe nk’umuyobozi ukomeye w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ko byari byarateguwe kandi ko byubatswe buhoro buhoro.
Nk’uko Buchaman yabitangaje, impano n’ubushobozi bwo kuba yaba umuyobozi bya Bobi Wine byagaragaye kera mbere y’uko yinjira muri politiki.
Yanasobanuye ko umusingi w’ubuyobozi bwabo watangiye bakiri mubuzima bugiye.
Yagize ati: “Nzi ko ubu ari iherezo ry’intego ye, cyane ko ari we muyobozi w’ishyaka ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kandi ufite ijambo rikomeye uyu munsi. Ni iherezo ry’intengo ye kuko yabikunze. Ishaka n’ubuyobozi bwacu bwatangiye turi mubuzima bugoye. Ntabwo twabigezeho bije gutyo gusa, twarabiharaniye kuva kera.”
Buchaman yanavuze ko ari we wa mbere wabatije Bobi Wine izina rya “Ghetto President,” izina avuga ko yarikunze kandi akanarimenyekanisha ku bushake bwe.

Akomeza avuga ko ari we wateguraga ibikorwa byo kwamamaza Bobi Wine nk’umuyobozi, avuga ko ibyo bikorwa birimogushyiraho “Cabinet” ya Firebase ndetse no ku mushyira mu ndirimbo mu rwego rwo ku mwamamaza nk’umuyobozi wa Ghetto.
Yagize ati: “Ninjye wa mbere wamwise ‘Ghetto President,’ kandi arabizi. Ni njye wateguye ibikorwa mwabonye bose birimo— cabinet ya Firebase, ku muririmba no ku mwamamaza nk’umuyobozi wa Ghetto.”
Yanongeyeho ko igitekerezo cya “Ghetto President” cyaturutse muri Jamaica, anagaragaza ko ubuyobozi akenshi butangira mu buryo busanzwe.
Ku bwe, kwinjira kwa Bobi Wine muri politiki byari ukwiyongerera inshingano yari asanzwe afite mu muryango wabo no mu gace bakomokamo.
Yashije agira ati: “Natangije ibi byose kuko igitekerezo ‘Ghetto President’ nyakuri cyakomotse muri Jamaica. Ibi bintu bigira ubuyobozi bwabyo busanzwe. Politiki yinjiye mo yari inyongera gusa.”







