Umwaka wa 2025 wasize urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda rwerekana intambwe ikomeye mu gutanga serivisi zinoze kandi zigezweho, by’umwihariko mu kuvura indwara zikomeye zitari zisanzwe zivurirwa imbere mu gihugu. Ibi byatumye Abanyarwanda benshi batakijya gushaka ubuvuzi mu mahanga, ahubwo bakavurirwa iwabo ku giciro giciriritse kandi cyishingirwa.
Muri serivisi z’ubuvuzi zigaragaza iterambere rikomeye harimo gusimburiza abarwayi impyiko no kubaga umutima ku rwego ruhanitse, bikorwa mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal (KFH). Izi serivisi zatangiye gutangirwa mu Rwanda mu myaka mike ishize, ariko mu 2025 zigera ku rwego rushimishije.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubuvuzi muri KFH, Dr. Sendegeya Augustin, yatangaje ko mu 2025 abantu 88 ari bo bamaze gusimburizwa impyiko, mu gihe abarwayi babazwe umutima barenze 860, aho abana babazwe ari 543 naho abakuru ari 318. Ibi byagaragaje ko u Rwanda ruri kwiyubakira ubushobozi bwo kwita ku ndwara zikomeye zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.
Gusimburiza impyiko ni serivisi ihenze cyane ku rwego mpuzamahanga, aho bishobora kugura nibura amadolari arenga ibihumbi 20 bya Amerika mu gihe gito. Mu Rwanda, iyi serivisi yinjijwe muri mituweli y’ubwisungane mu kwivuza, bigatuma abarwayi bitabwaho mu gihe kirekire badahungabanyijwe n’ikiguzi.
Dr. Sendegeya yagaragaje ko u Rwanda rufite abafatanyabikorwa b’inzobere mu buvuzi, ariko intego ari uko Abanyarwanda biga bakabona ubumenyi buhagije ku buryo guhera muri Mutarama 2026 abaganga basimburiza impyiko bazaba ari Abanyarwanda ku kigero cya 100%.
Mu rwego rwo kwihutisha izi serivisi, ibikorwa byo gusimburiza impyiko byari bisanzwe bikorwa buri mezi atatu, ariko ubu bikorwa buri kwezi, ndetse hateganywa ko guhera mu 2026 bizajya bikorwa buri cyumweru. Ibi byatumye nta Munyarwanda ukijya mu mahanga ashaka izi serivisi.
U Rwanda rwanashyize imbaraga mu kongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi. Mu gihe umuganga umwe yitaga ku baturage barenga 1.000, intego ni ukugera ku baganga bane ku baturage 1.000. Iyi gahunda imaze kugerwaho ku kigero cya 45%, aho abanyeshuri 1.522 bamaze kwinjira mu masomo y’ubuvuzi mu myaka ibiri ishize. Minisiteri y’Ubuzima yanongereyeho porogaramu nshya 14, bituma zose zigera kuri 25.
Mu 2025 kandi u Rwanda rwakoze amateka mu buvuzi bw’ababyeyi n’abana, aho umwana wari mu nda yongerewe amaraso hifashishijwe ikoranabuhanga rihanitse, bikaba byakozwe bwa mbere mu gihugu. Ibi byajyanye n’amahugurwa yihariye ahabwa inzobere mu kuvura abagore batwite, bigatuma umubare w’abapfa babyara ugabanuka uva ku 111 ugera kuri 82 ku babyeyi 100.000.
Mu rwego rwo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, u Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa gahunda igamije kuyirandura bitarenze 2027, mbere y’intego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yo mu 2030. Ibi bisaba ishoramari rya miliyoni 38,4 z’amadolari, rigamije gukingira abangavu virusi ya HPV, gusuzuma abagore no kuvura abagaragaje ibimenyetso bya kanseri.
Biteganyijwe ko abangavu barenga 627.000 bazakingirwa HPV, abagore barenga miliyoni 1,3 bagasuzumwa, mu gihe abarenga 6.000 bazahabwa ubuvuzi bukwiye. Ubu u Rwanda rugeze ku kigero cya 34% mu gusuzuma iyi kanseri, aho 92% by’abayigaragaje ku rwego rwo hasi bavurwa bagakira neza.
Mu rwego rwo kwita ku ndwara zikomeye n’izihutirwa, ubutabazi bwihuse bwongerewe imbaraga. Mu Mujyi wa Kigali, abarwayi bahabwa ubutabazi mu gihe kitarenze iminota 15, mu gihe mu gihugu hose hamaze kugera imbangukiragutabara 510.
Ikoranabuhanga mu gutahura indwara rimaze kugera ku rwego rushimishije
Ikoranabuhanga na ryo ryagize uruhare rukomeye, binyuze mu kigo cya Health Intelligence Center cyatangiye muri Mata 2025, gifasha gukusanya no gusesengura amakuru y’amavuriro yose mu gihugu, bigafasha gufata ibyemezo byihuse bishingiye ku makuru afatika.

Ibikoresho bigezweho by’ubuvuzi byakomeje kwiyongera, birimo imashini za CT Scan, X-ray zigezweho, Ultrasound, Mammography n’izindi. KFH yakiriye kandi imashini yihariye yo kubaga ibice bikomeye by’umubiri nka ‘ZEISS KINEVO 900 S’, ifasha abaganga kubona neza ahagoye no gukora ibikorwa by’ubuvuzi bisaba ubuhanga buhambaye.
Mu 2026, u Rwanda ruzatangira gukora ikinyabutabire cya ‘radionuclides’ gikoreshwa mu buvuzi bwifashisha ingufu za nucléaire, kikazafasha mu gusuzuma no kuvura kanseri hifashishijwe PET Scan, bigatuma igihugu kiba igicumbi cy’ubu buvuzi mu Karere.
Mu 2025 kandi, u Rwanda rwatangije uruganda rukora inshinge zo kwa muganga mu Karere ka Rwamagana, ruzajya rukora inshinge ziri hagati ya miliyoni 600 na miliyari imwe ku munsi, zigenewe isoko ry’imbere mu gihugu n’iry’Afurika.
Hari kandi umushinga wo kubaka laboratwari yihariye izajya itahura indwara zishobora kuva ku matungo zijya ku bantu, uzatwara miliyoni 24 z’amadolari, ukazuzura mu myaka ibiri.
Kwita ku ndwara zo mu mutwe byateye imbere
Mu rwego rw’indwara zo mu mutwe, KFH yatangiye kuvura indwara zikomeye hifashishijwe umuti wa Ketamine, ukoreshwa ku barwaye agahinda gakabije n’ihungabana rikabije batitabira imiti isanzwe. Ibi bije mu gihe imibare igaragaza ko indwara zo mu mutwe zikomeje kwiyongera.
Muri rusange, umwaka wa 2025 wasize u Rwanda rwerekanye ko rushobora kwiyubakira ubuvuzi bugezweho, bukemura ibibazo bikomeye by’abaturage, bityo bukaba intambwe ikomeye mu kwihaza mu buvuzi no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.










