Isanzure tubamo rifite amateka maremare cyane, ariko abahanga mu bya siyansi bavuga ko na ryo rishobora kugira iherezo. Nubwo nta gihamya ihamye iraboneka ku buryo nyabwo rizarangiramo, ubushakashatsi bwerekana ibitekerezo bitatu bikomeye bishobora gusobanura uko iherezo ryaryo rishobora kuzaba.
Abahanga bavuga ko kugira ngo dusobanukirwe uko Isanzure rizarangira, tuba tugomba kubanza kumenya uko ryatangiye.
Intangiriro y’Isanzure
Abashakashatsi benshi bemeranya ko Isanzure ryatangiye mu giturika gikomeye kizwi nka Big Bang, cyabaye hashize imyaka igera kuri miliyari 13.8. Icyo gihe ibintu byose byari byegeranye cyane kandi bishyushye cyane, ariko nyuma riratandukana rikomeza kwaguka kugeza n’ubu.
Mu kwaguka kwaryo ni ho havutse inyenyeri, imibumbe n’amatsinda y’inyenyeri (galaxies). Gusa abahanga bavuga ko hari byinshi ku isanzure bitarasobanuka neza.
1. Big Freeze – Isanzure rikonje rikaba ubusa
Igitekerezo cya mbere kivuga ko Isanzure rishobora gukomeza kwaguka kugeza igihe ibintu byose bitandukaniye kure cyane.
Iyo bibaye bityo, inyenyeri zishaje zizagenda zipfa buhoro buhoro, izindi ntizongere kuvuka. Amaherezo hazasigara umwijima n’ubukonje bukabije, ibintu byinshi bikaba byaratakaje ingufu.
Abahanga bavuga ko mu gihe kirekire cyane, Isanzure rishobora kuba nk’ahantu h’ubusa n’umwijima gusa.
2. Big Rip – gusenyuka kw’ibintu byose
Ikindi gitekerezo gishingiye ku ngufu zidasanzwe zizwi nka dark energy, zituma Isanzure rikomeza kwaguka ku muvuduko mwinshi.
Niba izi ngufu zikomeje kwiyongera, zishobora kugera aho zirusha imbaraga rukuruzi (gravity) zituma ibintu bifatana. Icyo gihe amatsinda y’inyenyeri, inyenyeri, imibumbe ndetse n’utuce duto cyane tw’ibintu (atoms) bishobora gutandukana burundu.
Ibi byasiga Isanzure ryarasenyutse burundu, ibintu byose bitagifite aho bihuriye.
3. Big Crunch – Isanzure risubira hamwe
Hari n’igitekerezo cya gatatu kivuga ko Isanzure rishobora kureka kwaguka rigatangira kwiyegeranya.
Icyo gihe imbaraga rukuruzi zishobora gukwegera ibintu byose hamwe kugeza igihe byongera kuba ikintu kimwe gito cyane. Abahanga bamwe batekereza ko ibi byakurikirwa n’irindi turika rishya, bigatanga Isanzure rishya.
Ibi bimwe babita “Big Bounce”, aho Isanzure rishobora kuba riri mu ruhererekane rwo kwaguka no kwiyegeranya.
Ese iri herezo rishobora kuba vuba?
Abahanga bavuga ko nta kimenyetso gihamye kirerekana igihe nyacyo Isanzure rizarangirira.
Ariko hari ibigereranyo byerekana ko bishobora gufata imiriyari myinshi cyane y’imyaka, ndetse kurenza igihe inyokomuntu ishobora kuba ikiriho.
Ndetse n’umubumbe w’Isi ushobora kuzaba warazimye mbere y’icyo gihe, kuko biteganyijwe ko Izuba rizahinduka inyenyeri nini itukura mu myaka miliyari esheshatu iri imbere.
Nubwo ubushakashatsi bukomeje, abahanga bemera ko Isanzure rigifite amayobera menshi cyane, kandi hari n’abatekereza ko hashobora kubaho amasanzure menshi atandukanye – igitekerezo kizwi nka multiverse.










