U Rwanda ruzakira imurikagurisha mpuzamahanga ngarukamwaka ku nshuro yaryo ya 28, rizitabirwa n’ibihugu birenga 30 hamwe n’abashoramari bagera kuri 450. Iri murikagurisha rizatangira ku wa 29 Nyakanga rigasozwa ku wa 17 Kanama 2025, rizabera ahasanzwe habera iki gikorwa i Gikondo (Expo Grounds), mu Mujyi wa Kigali.
Iri murikagurisha ry’uyu mwaka rizibanda ku nganda n’ibikorwa remezo bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Muri byo harimo ibigo bya Leta, ubwubatsi, ubuhinzi, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’amashanyarazi, ibikomoka kuri peteroli, itumanaho n’ikoranabuhanga, imashini n’ibikoresho bikomeye, imyenda, imideli, n’ibindi bitandukanye.
Abifuza kumurika ibikorwa byabo bashobora gukodesha akazu gasanzwe ka metero kare 9 ku giciro cya $1,350, mu gihe abifuza akazu kari ku mfuruka (corner stands) bazishyura $1,500. Abamaze kwiyandikisha bazahabwa amakarita abinjiza ndetse bemererwe gukodesha ibikoresho byihariye bakeneye binyuze mu batanga serivisi bigenga.
Hazategurwa n’ibiganiro bigamije guhuza abacuruzi n’abaguzi (B2B – Business to Business, B2C – Business to Consumer, na B2G – Business to Government), mu rwego rwo koroshya ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari no guhanga udushya.
Abazaturuka mu mahanga na bo bazamurika ibikorwa byabo kandi bazahabwa ubufasha burimo aho kubika ibicuruzwa ku buntu, gufashwa kubona amahoteli no kugeza ibicuruzwa aho bizamurikirwa, binyuze mu bigo byabugenewe.
Ishyirahamwe ry’Abikorera mu Rwanda (PSF), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), batangaje ko ku wa Kane, tariki ya 14 Kanama 2025, hazabaho igikorwa cyo guhemba abamuritse neza kurusha abandi muri iryo murikagurisha.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO







