Umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo, Tyla, yogeye gukubitira mu mavi muhanzi Davido mu gihe cy’ibirori bya Grammy byabaye ku nshuro ya kabiri, ubwo rero Davido yazaga muri ibibirori yaje aherekejwe n’umugore we yifite ikizere cyo cyokwegukana iki gihembo.
Mu mwaka wa 2024, Tyla yatunguranye mu buryo budasanzwe yagukana iki gihembo cya Grammy ye ya mbere nubwo icyo gihe Atari yagashyize hanze umushinga. Muri uwo mwaka , Davido we yari yarakoze cyane kandi yari yizewe ko azahambwa igihembo, ariko amahirwe ntiyamusekera.
Mu mwaka wa 2025, Davido yongeye guhaguruka ahatanira igihembo cya Grammy, ariko Tems wo muri Nigeria yamuhigitse n’indirimbo ye yise ‘Love Me Jeje’ nubwo icyo gihe ibirori bitaranzwemo hype nk’uko byari byaragenze mu 2024.

Muri uyu mwaka wa 2026, Davido yitabiriye ibi birori byabaye ku nshuro 68 bya Grammy ari kumwe n’umugore we Chioma, afite cyizere ko indirimbo yiwe yise ‘With You’ yakoranye na Omah Lay ko imuheshe Grammy. Ariko uko yabitekerezaga siko byagnze ubwo indirimbo ya Tyla ‘Push 2 Star’ ariyo yegukanaga iki gihembo mu cyiriro cya Best African Music Performance.
Tyla ntiyatsinze gusa Davido, kuko yanatsinze Burn boy,Wizkid, Ayra Starr, Eddy Kenzo, Omah Lay na Mehran Martin. Ikindi kidasanzwe ni uko Tyla yegukanye iki gihembo ku ndirimbo yakoze ari wenyine, mu gihe abo bari bahanganye bose bari barakoranye n’abandi bahanzi babiri babiri.
Davido akomeje kugarukwaho n’ibinyamakuru cyane ko akunze kwiyerekana nkk’umuhanzi wa mbere (001) muri Afurika, ariko kugeza ubu ntaratsindira Grammy nubwo yagiye agerageza inshuro eshanu. Amahirwe ntigeze ntiyigeze amasekera ngo abashe kwegukana igihembo cya Grammy.








