Umuhanzikazi w’Umunyafurika y’Epfo, Tyla, yatangaje ko ageze kure imirimo ya album ye ya kabiri yise “A Pop”, ateganya gushyira hanze mu mpeshyi ya 2026, hagati ya Kamena na Kanama.
Ibi yabitangaje ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yitabiriye ibirori bya Grammy Awards, ahamya ko uyu muzingo uzakurikirwa n’ibitaramo bizazenguruka isi.

Mu kiganiro yahaye Billboard, Tyla yavuze ko ari gushyira imbaraga nyinshi mu gutunganya iyi album, agaragaza ko yifuza kurushaho kwagura izina rye ku rwego mpuzamahanga. Ati: “Album igeze kure, kandi sintegereje kuyisangiza abafana banjye.”
Tyla agiye gushyira hanze uyu muzingo mushya nyuma y’intsinzi ikomeye y’album ye ya mbere “Tyla” yasohotse mu 2023, yari iriho indirimbo “Water” yamugize icyamamare ku Isi hose. Iyo ndirimbo yanatumye yegukana ibihembo bikomeye, bituma izina rye rirushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 24 amaze kwegukana ibihembo bibiri bya Grammy, ibintu byamuhaye icyizere n’umurongo mushya mu rugendo rwe rwa muzika.
Abakunzi be hirya no hino ku Isi batangiye kugaragaza amatsiko menshi, bibaza uko “A Pop” izaba iteye n’icyo azaba yateguriye isoko rya muzika rihora rihindagurika.
Ese Tyla azongera gukora amateka nka “Water”? Igisubizo kizamenyekana mu mpeshyi ya 2026.







