Ku wa Gatatu, tariki ya 25 Kamena 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru, Mariya Yohana yatangaje ko yateguye igitaramo kizaba ku wa 3 Nyakanga 2025, ati:” Ndashaka ko twereka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko tumukunda, ndetse n’Inkotanyi.” Yakomeje agira ati:” Nahereye kera mu 1985, ndirimba indirimbo zo gukunda igihugu.”
Yavuze ko yabanje kuririmba Itsinzi, imwe mu zakunzwe cyane, kandi nawe akaba yikunda by’umwihariko. Yayiririmbiye abana bari ku rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’Abanyarwanda bari mu buhungiro, avuga ko ubwo baririmbaga iyo ndirimbo barushagaho kugira ibyishimo no kwizera ko bazataha mu gihugu cyabo.
Ati:” Dukwiye gutsindagira iryo shyaka dushimira Perezida wa Repubulika watugejeje mu gihugu cyari cyarasenyutse, none ubu tukaba tugifite kandi cyarateye imbere muruhando muzamahanga. Umutekano urahari, inyubako zigezweho, ikoranabuhanga rirakataje, n’ibindi byinshi tutabasha kurondora.”
Yashimye Inkotanyi avuga ko zamennye amaraso yabo kugira ngo bakureho amacakubiri yari yarimitswe, ubwicanyi n’ivanguramoko. Ati:” Bamaze kubyiyemeza baraje, nahise mbaririmbira indirimbo yitwa Turatashye Inkotanyi z’Amarere.”
Yunzemo ati:” Sinari ku rugamba ndasana, ariko ijwi ryanjye n’amagambo yabaga ari mu ndirimbo ni byo byahaga imbaraga abana bari biyemeje kumenera amaraso igihugu. Babashije kuducyura mu gihugu kuko twe twari twarapfuye nabi, ndetse bamwe ntibanabyibukaga. Ibyo byatumye batsinda bitaragera n’aho bagombaga kugera mu 1992 ubwo binjiraga mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati:” Indirimbo Itsinzi maze kuyihimba, twarayiririmbaga, abana bakagenda bayumva, bagakomeza bafite icyizere n’imbaraga. Bafashe igihugu batugarura mu Rwanda. Ubwo se ni nde utashima abo bana? Ni nde utashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame waduhaye iki gihugu? Ni nde utashima Inkotanyi zaturinze?”

Mariya Yohana yabajijwe n’umunyamakuru wa Impinga niba yaratumiye Perezida Kagame, asubiza ati:” Naramutumiye, ariko nanjye nigira amahirwe akazaza. Nubwo afite imirimo myinshi, ntituzi aho azaba aherereye, kandi natwe twakwishima cyane mu gihe yazaba ahari.”
Yongeye kubazwa na DJ Adams ikintu akora kugira ngo akomeze kugira ijwi ry’umwimerere ku myaka 40 amaze aririmba, asubiza agira ati: “Muzambarize Imana. Ahari n’uko ntanywa inzoga, sinywe itabi,” arangije yongeyeho ati: “Ariko rwara asima.”
Yavuze ko hari umuntu yigeze guhamagara akamubwira ko ari ubwa mbere amwumvise, undi amusubiza ati: “Nubwo utanyibwira, ariko Itsinzi nayiyumvisemo.” Ati: “Sinari nzi ko ijwi ryanjye ryivugira.”
Yongeye gusobanura impamvu yahisemo kwita igitaramo “Inyera y’Abahinzi”, ati: “Impamvu ni uko abantu bashaka gutarama bajya mu nyera, aho ijoro rikeshwa baririmba, babyina, bananywa. Iyo nyera tuyiririmba, ariko ndashaka kuvuga abahinzi. Ni za Inkotanyi, ni inyera turirimba, bukeye hakabaho kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.”
Mariya Yohana kandi azamurika album nshya yise Komeza Ibirindiro ku itariki ya 3 Nyakanga 2025, aho hazabaho n’igitaramo cyo kuyimurikira abakunzi b’umuziki.
Yongeye kubazwa n’umunyamakuru wa Impinga ati: “Iyi ni inshuro ya kangahe ugiye kumurika album yawe mu myaka 40 umaze mu muziki?” asubiza ati: “Ni ku nshuro ya kabiri.”
Umwanditsi: Alex RUKUNDO