Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kugaragaza ko atishimiye uburyo televiziyo CNN ikora, asaba ko ihindurirwa abayiyobora cyangwa igashyirwa mu maboko y’abashoramari bashya mu gihe Warner Bros. Discovery (WBD) ibarizwamo igiye kugurishwa. Ibi yabivugiye mu kiganiro cyabereye muri White House ku wa 10 Ukuboza 2025.
Trump akunda kunenga CNN ayishinja kuba “umwanzi w’abaturage” no guhakwa ku ba-Democrates. Ubu noneho yavuze ko ashaka ko CNN igurishanwa na WBD yose, cyangwa igatandukanywa ikagurishwa ku buryo bwihariye.
Ihanga rikomeye hagati ya Skydance na Netflix
Iri gurishwa rya Warner Bros. Discovery riri gukurura abashoramari bakomeye babiri:
Paramount Skydance, iyoborwa na David Ellison, umuhungu wa mukire Larry Ellison ufatwa nk’inshuti ya Trump, Na Netflix, yo isaba ko CNN ibanza gushyirwa mu kigo cyigenga mbere yo gushyirwa ku isoko.

Paramount Skydance yo yifuza kugura WBD yose uko yakabaye, harimo n’amashami yayo yose arimo HBO, Warner Bros. Pictures na CNN. Ku rundi ruhande, Netflix irifuza ko CNN itagurwa mu ipaki imwe n’ibindi bigabane bya WBD, ahubwo igahabwa inzira yayo yihariye.
Trump ashaka kugira uruhare mu byemezo
Mu magambo yavuze ku wa Gatatu, Trump yagize ati:
“Ntekereza ko CNN igomba kugurishwa, kuko abantu bayiyobora ubu ntibashoboye.”
Iyi mvugo yunze mu yo asanzwe akoresha yo kunenga iki gitangazamakuru kimaze imyaka myinshi kimunenga kimucira urubanza mu nkuru z’itangazamakuru.
Yavuze ko ashaka kugira ijambo mu cyemezo cya nyuma cyerekeye iri gurishwa, nubwo amategeko asanzwe aha ubushobozi Minisiteri y’Ubutabera (Department of Justice) n’Urwego rugenzura amasoko (FTC) kugira uruhare mu kureba niba ibyo bigura bidahungabanya isoko.
Abasesenguzi baravuga ko kuvuga ko ashobora kwinjira mu gufata imyanzuro bishobora kongera imipaka, kuko Perezida atemerewe kwivanga mu bikorwa by’ubugenzuzi bw’isoko nk’uko amategeko abiteganya.
Impaka zishobora gutinda
Kuva Trump yagaruka ku butegetsi, umubano hagati ye na CNN wakomeje kuba mubi. Iyo televiziyo imaze igihe imushinja gukoresha ububasha bwe nabi mu kugerageza guhohotera itangazamakuru, mu gihe Trump we avuga ko CNN ari urubuga rumusebya.
Ihangana riri hagati ya Skydance na Netflix rishobora gutuma iri gurishwa ritinda, cyane ko buri ruhande rufite inyungu zitandukanye. Ikibazo gikomeye kurushaho ni icyo kuzavanaho CNN, ikigo cy’ubucuruzi gifite izina rikomeye ariko kimaze igihe gihanganye n’ibibazo byo kugabanya abayikurikira no kugabanya abakozi.
Nubwo bimeze bityo, Trump yahamije ko azakomeza gusaba impinduka zikomeye kuri CNN, byaba mu misemburo y’ubuyobozi cyangwa mu guhindura ba nyirayo.







