Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko we n’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bamaze kugera ku masezerano agamije gukemura ibibazo by’ubucuruzi byari bimaze amezi ane byugarije impande zombi, ndetse bikaba byari hafi guteza intambara y’ubucuruzi yahungabanya ubukungu bw’isi.
Ayo masezerano yagezweho nyuma y’ibiganiro bimaze igihe hagati ya Washington na Bruxelles. Byari ibihe byari byarateje impungenge nyinshi kuko Trump yari yatangaje ko nihatabaho kumvikana, azazamura cyane imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika biturutse i Burayi.
Mu by’ingenzi byemejwe, harimo umusoro wa 15% ugiye gushyirwa ku bicuruzwa byinshi byoherezwa na EU muri Amerika. Uyu musoro ni muto ugereranyije n’uwari uteganyijwe, ariko uracyari hejuru ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’uko Trump agera ku butegetsi.
Nanone, Trump yemeje ko EU yemeye kongera amafaranga ishorwa mu kugura ibikomoka kuri peteroli, gazi, ndetse n’ingufu za kirimbuzi byo muri Amerika. Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, yahamije ko ayo masezerano “azazana ituze n’imyumvire ihamye ku mpande zombi.” Yagize ati: “Ubukungu bubiri bunini kurusha ibindi bugomba kugira ubucuruzi bwisanzuye.”
Trump na we yagize ati: “Byarangiye neza. Twafashe icyemezo gikomeye kandi cyari ngombwa. Ibi ni amasezerano akomeye cyane ndetse ni intambwe ikomeye mu bufatanye hagati yacu.”
Ibiganiro byemeje aya masezerano byabereye ku kibuga cya golf cya Trump giherereye i Turnberry, muri Ecosse, aho Trump yari ari mu biruhuko. Von der Leyen yavuze ko inama yamaze iminota 40, ariko ko yari ikomeye kandi yuzuyemo igitutu. Ati: “Byari bigoye cyane. N’ubwo mu ntangiriro hari umwuka mubi, twagerageje kuganira neza tugera ku mwanzuro.”
Imisoro ku miti: Trump yari yatangaje ko imiti itazashyirwa mu masezerano, ariko Von der Leyen nyuma yaje kuburizamo ibyo, avuga ko imiti yemejwe, nubwo hataragaragazwa ibizayirengera mu gihe kiri imbere.
Ibicuruzwa bitazasoreshwa: Harimo indege n’ibice byazo, imiti imwe n’imwe, mudasobwa zikoreshwa mu nganda, ibiribwa bimwe n’ibikoresho bikenerwa mu nganda.
Umusoro wa 50% ku byuma: N’ubwo Trump yavuze ko uzakomeza gushyirwa ku byuma biva i Burayi, Von der Leyen yatangaje ko bazaganira ku bijyanye no gushyiraho imbibi (quota) cyangwa uburyo bworoshye bwo kubicuruza.
Amasezerano ashobora kurinda ubucuruzi bw’ibihugu by’i Burayi bwari bwugarijwe n’umusoro wa 30% Trump yari yaraburiye ko uzutangira ku wa 1 Kanama. EU yemeye kugura ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 750 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itatu, birimo ibikomoka kuri peteroli n’ibikoresho bya gisirikare. Yanemeye gushora andi mafaranga angana na miliyari 600 z’amadolari muri Amerika.
Friedrich Merz, Chancelier w’u Budage, yavuze ko amasezerano arinda ubukungu bw’iki gihugu cyane cyane inganda z’imodoka nka VW, Mercedes na BMW zari zarahungabanyijwe n’umusoro wa 27.5%.
Mu gihe Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yavuze ko aya ari “amakuru meza”, ariko ko bategereje kureba ibisobanuro birambuye. U Butaliyani ni kimwe mu bihugu bifite ubusumbane mu bucuruzi na Amerika.
Abacuruzi bo muri Irlande y’Amajyaruguru bemerewe kohereza ibicuruzwa muri Amerika basoresha 10% gusa, ibyo bigatera impaka ku mikoranire n’Irlande y’Epfo. Minisitiri wungirije wa Irlande, Simon Harris, yavuze ati:“ mbabajwe” n’icyo kinyuranyo, ariko ko “kumva ko ibintu bihamye” ari ikintu cy’ingenzi.
Inganda zitunganya ibyuma mu Bwongereza nazo zashyizweho umusoro wa 25%, nubwo Trump yari yarabasezeranyije kuwukuraho. Birateganyijwe ko Trump azahura na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, mu cyumweru gitaha.
Trump yanatangaje ko ibiganiro na Chine nabyo birimo kugana ku mwanzuro. South China Morning Post yatangaje ko bishoboka ko impande zombi zatangaza kongeraho amezi atatu atarimo imisoro mbere y’itariki ya 12 Kanama.
Nanone, Trump yari aherutse kugirana amasezerano n’u Buyapani, ibintu byatumye isoko ry’imari ku isi rizamuka, bikaba byaratanze icyizere kuri politiki y’ubucuruzi.
Mu nama yabereye muri DJT Ballroom kuri Turnberry, Trump yashimye Von der Leyen n’itsinda rye ku bw’imikoranire. Impande zombi zasinyiye amasezerano imbere y’abayobozi barimo Howard Lutnick na Jamieson Greer ku ruhande rwa Amerika, ndetse na Maroš Šefčovič, Sabine Weyand n’abandi ku ruhande rwa EU.
Aya masezerano afatwa nk’intambwe ikomeye yo kugarura ituze mu bucuruzi mpuzamahanga no kugabanya igitutu cyari cyatewe n’intambara z’ubucuruzi.