Umuhanzi Mujyanama Claude uzwi nka TMC, wahoze mu itsinda rya Dream Boyz, yavuze ko yishimiye gutaramana na Ruti Joel mu gitaramo cyabereye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yavuze ko byari no mu rwego rwo kwakira umushyitsi.
Iki gitaramo cyabaye ku wa 28 Werurwe 2026, cyari cyateguwe n’Abanyarwanda baba muri Indiana, hagamijwe gususurutsa abakunzi b’umuziki nyarwanda baba muri Amerika.
TMC yavuze ko yari kwakira umushyitsi
Mu kiganiro TMC yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko kuba yarahuriye ku rubyiniro na Ruti Joel byari bifite igisobanuro cyihariye kuko uyu muhanzi yari yasuye aho atuye.
Yagize ati:
“Ruti Joel yaje muri Leta ntuyemo ya Indiana, rero gutaramana nawe muri iki gitaramo byari no mu murongo wo kwakira umushyitsi.”

Iki gitaramo cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Amerika, aho Ruti Joel yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Igikobwa’, ‘Cunda’ na ‘Ngwino Mana’ yakoranye n’Itorero Ibihangange.
Abacyitabiriye bavuga ko cyari igitaramo cyaranzwe n’amarangamutima n’akanyamuneza ku bakunzi b’umuziki nyarwanda baba muri diaspora.
Bad Rama yasohowe mu gitaramo nabi
Nubwo iki gitaramo cyagenze neza ku baririmbyi n’abacyitabiriye, cyaje kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Bad Rama atemerewe kucyinjiramo.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Bad Rama avuga ko yasohowe mu gitaramo nk’igisambo.
Yagize ati:
“Hari igitaramo cya Ruti Joel, ndakibona nk’abandi nkora urugendo runini ngo mpagere… ndahageze ibibaye urabibonye, ntabwo ntuje na gato, uzi ko umuntu ampamagarije nk’igisambo?”
Amakuru yatangajwe n’umunyamakuru Richard Irakoze ukorera Rwanda Abroad avuga ko Bad Rama akigera ku muryango w’aho igitaramo cyabereye, abari bashinzwe umutekano bahise bamubwira ko atemerewe kwinjira.
Yavuze ko abashinzwe kugenzura abinjira bamubwiye ko atemewe gukandagira aho igitaramo cyabereye bitewe n’amagambo n’ibitekerezo amaze iminsi atangaza ku buyobozi bw’u Rwanda.
Ibyabaye byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga
Bad Rama yavuze ko yasohowe n’abantu benshi bashinzwe umutekano, bituma adashobora kwinjira ngo arebe igitaramo.
Yavuze kandi ko kugera muri Indiana byamusabye gukora urugendo rurerure anyuze mu mijyi itandukanye irimo Phoenix, Denver na Michigan, ariko birangira atabonye amahirwe yo kwinjira mu gitaramo.
Nyuma y’ibi byabaye, Ruti Joel na we yanditse ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bugira buti:
“Kwa Ruti Joel ntabwo hinjira abanyagasozi.”
Aya magambo n’ibyabereye muri iki gitaramo byahise bitangira kugibwaho impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye icyemezo cyafashwe mu gihe abandi bagaragaje ko bitari bikwiye.
Nubwo byagenze gutyo, igitaramo cya Ruti Joel cyasize abakunzi b’umuziki nyarwanda baba muri Amerika banyuzwe n’ibitaramo by’abahanzi bagaragaye kuri uwo munsi.








