Muri uyu mwaka wa 2025 wabayemo ibikorwa byinshi by’umuziki, umuhanzi Spice Diana yatangaje ko adateganya gukora igitaramo muri uyu mwaka wa 2026, ubura iminsi mike ngo utagire, kandi yshimagiye ko adateganya no gusohora indirimbo nshya.
Uyu muhanzikazi yavuze ko adafite gahunda yo gusohora indirimbo nshya vuba, kuko izo aherutse gushyira hanze zikomeje kwigarurira imitama y’abatari bake ndetse no ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe zikaba ziyoboye, bityo akavuga ko atabona impamvu yatuma asohora izindi.
Yongeyeho ko mu mwaka wa 2026 ateganya gusohora indirimbo nke, ariko akibanda cyane ku kumenyekanisha no kuzibyaza umusaruro binyuze ku mbuga ku mbuga nkoranyambanga zicururizwaho umuziki.
Spice Diana, wari umaze imyaka myinshi afite umuco wogukora ibitaramo. Yabajijwe niba ateganya gukora igitaramo mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026, yasubije agira ati: “Oya. simbiteganya rwose.”
Yogeye ati: “Buri gihe ntangira umwaka nkora igitaramo, ariko uyu mwaka warihuse cyane.”







