Umuhanzikazi Spice Diana yatangaje ko abakobwa n’abagore bakiri bato bakwiye kwakira uko basa, batiyambaje makiquillage, cyane ko kuyishingikirizaho bishobora kubangiriza ubwiza n’ikizere bari bifitiye.
Uyu muhanzikazi uvuga ko ubusanzwe adakunda gukoresha amavuta y’ubwiza, ahubwo abikora bitewe na kazi ke, yavuze ko abagore batagomba kwita ku gitutu n’itotezwa ryo ku mbuga nkoranyambaga kuko bibambura ubwiza bwabo bw’umwimerere.
Yagize ati: “Si nkunda Maquillage. Iyo umaranye nanjye igihe kinini cyangwa duhorana nibwo umenya ko nanga maquillage, ariko nanone nyikoresha kubera akazi nkora, bityo sinashobora ku bijya kure. Nkunda umwimerere w’ubwiza bwanjyebuavagiye, wenda nashyiraho utuntu duke nka lip gloss.”
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro ‘Bold Women’ gitambuka kuri NTV Uganda, aho yasabye abagore kwiyakira uko bari, cyane ari ari ko bazahora ubuzima bwabo bwose.
Yagize ati: “Ni byiza kwakira uko uri. Yego hari itotezwa ryinshi ku mbuga nkoranyambaga, ariko ntukaryiteho ngo riguteshe umutwe wihindure uko utari.”
Yasoje agira ati: “Akira uko usa, wiyumvemo amahoro, kuko ari ko uzasa ubuzima bwawe bwose, kandi ntibikwiye ku kugora. Ahubwo ukwiye ku byishimira kurushaho. Gukoresha maquillage nyinshi no kuyishingikirizaho cyane bigabanya ubwiza bwawe ndetse n’icyizere wari wifitiye cyigahungabana. Ntushobora gushimisha abantu bose bitewe n’uko usa, hitamo icyagushimisha wowe ubwawe.”








