Umuhanzikazi Spice Diana, arakangurira abantu bakora mu ruganda rw’imyidagaduro kumenya no guha agaciro umuryango no kuwufata nk’ingenzi, kuko ari isoko y’ihumure n’inyungu mu bihe bitoroshye.
Nubwo kugeza ubu atarabona umwana we bwite, Spice Diana avuga ko kubyara ari igice cy’ubuzima bwe, kandi afite gahunda yo gushinga umuryango we.
Avuga ko umuryango ari urufatiro rukomeye rwo gutanga ihumure no kwitekerezaho, ibintu abahanzi benshi bakwiye kwiga guha agaciro, kuko ibyo kwamamara rimwe na rimwe birarangira baka bakenera ikindi kibaha imbaraga.
Ati:“ Nzi icyo umuryango uvuze. Abahanzi benshi bajya mu gahinda gakomeye (depression) ni abatarasobanukirwa agaciro k’umuryango, kandi ni ingenzi cyane.
Ubuhanzi buragorana; ntushobora kumenyekana iteka, bityo ugomba kugira ikindi kiguhora iruhande kandi gitanga imbaraga n’ibyishimo, kandi icyo nta cyindi ni umuryango.”
Yasoje agira ati“ Kuri njye, umuryango ni byose, ariko ni byiza kuwushinga igihe witeguye. Nzi neza ko nzagera igihe nkabyara; ni igice cyanjye. Nzakenera kugira umuryango kuko nzi agaciro kawo. Ntabwo nzi igihe bizaba, ariko biri mu mishinga yanjye.”