Sosiyete ya Tecno yamuritse ku mugaragaro telefone nshya yo mu bwoko bwa Camon50Series, yitezweho guhindura uburyo Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga, by’umwihariko mu mafoto, amashusho no gukoresha ubwenge bukorano (AI).
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 27 Werurwe 2026, cyitabirwa n’abayobozi ba Tecno, abafatanyabikorwa bayo barimo MTN Rwanda, ibyamamare n’abakunzi b’ikoranabuhanga. Muri uwo muhango, umuhanzi The Ben ambasaderi (Brand Ambassador) w’izi telefone.
Ubuyobozi bwa Tecno bwagaragaje ko Camon 50 Series ije ikomeje umurongo wo gukora telefone zifite ubushobozi buhambaye mu gufata amafoto n’amashusho, ariko noneho hiyongereyeho ikoreshwa rya AI rifasha kunoza ibyo umuntu akora ku buryo bworoshye kandi bwihuse.
Umuyobozi Mukuru wa Tecno mu Rwanda Dammy Hu, yavuze ko abantu bakwiye kwiga gukoresha AI kuko ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’ikoranabuhanga ku Isi, ashimangira ko iyi telefone nshya yubakiye kuri iryo koranabuhanga rifasha mu buzima bwa buri munsi.
Ku ruhande rwa MTN Rwanda, batangaje ko mu rwego rwo korohereza abakiriya, iyi telefone yashyizwe muri gahunda ya “Tunga Taci”, aho umuntu ashobora kuyigura akishyura mu byiciro. Ubuyobozi bwa MTN bwashimye intambwe ikoranabuhanga rigezeho, bugaragaza ko Camon 50 iri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’uko telefoni zari zimeze mu myaka yashize.
Bwavuze ko iyi telefone ifite ubushobozi buhambaye mu gufata amafoto n’amashusho, ndetse AI ikayafasha kunozwa ku rwego rwo hejuru, ibintu bikenewe cyane muri iki gihe abantu bashaka kubika urwibutso rw’ibihe byabo bagize.
Abazagura Camon 50 bazahabwa internet ya MTN ibafasha kuyikoresha byoroshye, cyane cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga no kohereza amafoto n’amashusho.
Mu bijyanye n’imiterere n’ubushobozi, Camon 50 ifite screen nini ya 6.78 inches ya AMOLED, ifite ubuziranenge bwa 1.5K n’umuvuduko wa 144Hz, bigatuma amashusho agaragara neza kandi agenda neza. Ifite kandi camera ya megapixels 50 inyuma n’iya 32MP imbere, zituma ifata amafoto asobanutse.
Ifite ububiko bunini bugera kuri 256GB na RAM ishobora kugera kuri 24GB, bikafasha gukora ibikorwa byinshi icyarimwe nta kibazo. Ifite kandi batiri ya 6150mAh imara igihe kinini ikoreshwa, ikongerwaho ubushobozi bwo kuyongerera umuriro vuba.
Abayobozi ba Tecno bagaragaje ko iyi telefone igenewe abantu bashaka gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, cyane cyane abakunda amafoto, amashusho n’abifuza gukoresha AI mu buzima bwa buri munsi.
Mu rwego rwo kurushaho gushimangira icyizere cy’abakiriya, hatangajwe ko umuntu uzagura iyi telefone akagira ikibazo mu mezi atatu ya mbere azajya afashwa nta kiguzi, kandi igahabwa garanti y’amezi 13.
Camon 50 Series yamaze kugera ku isoko, aho iboneka ku bacuruzi batandukanye, ikaba itegerejweho guhindura uburyo benshi bakoresha telefoni mu Rwanda.



























