Nyuma y’igitaramo cyabereye i Kigali mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2025, hakomeje kuvugwa inkuru y’intambara y’amagambo yabaye hagati ya DJ Sheilah Gashumba na DJ Skyla Tyla, bombi bari batumiwe gutaramira mu gitaramo cyabereye muri Atelier du Vin.
Aba bakobwa bombi bahuriye kuri iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi, icyakora kitararangira hatangiye kumvikana amakuru y’uko batumvikanye ku bijyanye n’imiyoborere y’urubyiniro n’uburyo buri wese yitwaye mu kazi ke.

Skyla Tyla ni we wabanje kugaragaza ko atishimiye ibyabaye, abinyujije ku rubuga rwe rwa Snapchat. Yagaragaje ko atanyuzwe n’uko Sheilah Gashumba yitwaye ku rubyiniro, avuga ko atari akwiye kwitwara nk’aho ari we wari umushyitsi mukuru kandi yari yatumiwe nk’ugomba gushyushya urubyiniro.
Mu butumwa bwe, Skyla Tyla yagize ati, “Mu bwubahane, iyo utari DJ mukuru w’igitaramo, ugomba kumenya uko witwara no gushyushya urubyiniro, ndetse ukiga uburyo bwo kuvanga imiziki mu gihe uri muri uwo mwanya.”
Aya magambo yahise akora ku mutima wa Sheilah Gashumba, wiyumvisemo ko ari we wavugwaga, maze na we ahita amusubiza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bombi bahuriraho.
Sheilah Gashumba yavuze ko atishimiye uburyo Skyla Tyla yamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga, anagaragaza ko atari akwiye kumufata nk’uwamugomba cyangwa kumwigisha uko akora akazi ke. Yagize ati, “Hagire umbwira Skyla Tyla ko tutari aho bamusingiza hose. Yagombaga gucuranga saa munani z’ijoro, ariko asaba kujya ku rubyiniro ako kanya nyuma y’indirimbo nke ncuranze. Amapiano yabayeho na mbere y’uko mvuka, bityo buri wese akwiye gukora ku rutonde rwe rw’indirimbo.”
Mu gushaka kumenya icyaba cyaratumye aba bombi batumvikanagaho, umunyamakuru wa Impinga.rw wari ahabereye iki gitaramo yaganiriye n’abari bitabiriye iki gitaramo. Bamwe bahamije ko gahunda yari iteganyijwe ari uko Sheilah Gashumba abanza ku rubyiniro, hagakurikiraho DJ Inno, hanyuma Skyla Tyla akaba ari we usoza igitaramo.
Gusa, ubwo Sheilah Gashumba yacurangaga, ngo yakoresheje indirimbo nyinshi zo mu njyana ya Amapiano, ari na zo Skyla Tyla yari yateganyije gucuranga, bituma atishima. Ibyo byatumye asaba abateguye igitaramo kumuha umwanya akajya ku rubyiniro kare.
Abateguye igitaramo ngo baganiriye na Sheilah Gashumba, wemeye kumuha umwanya, Skyla Tyla aragenda acuranga asoza igice cye. Nyuma yaho, Sheilah Gashumba yongeye gusubira ku rubyiniro.
Umwe mu baduhaye amakuru yagize ati, “Buri wese yakoze akazi ke neza, sinzi neza icyo bapfuye. Gusa birashoboka ko hari ibyo batumvikanyeho ku giti cyabo.”
Ku rundi ruhande, Sheilah Gashumba yakomeje kugaragaza ko yababajwe bikomeye no kuba Skyla Tyla yaramwibasiriye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko atari bikwiye ko aba-DJ bo muri Afurika y’Iburasirazuba bafatwa nk’abagomba gushyushya urubyiniro ku bandi baturutse hanze y’akarere.
Yagize ati, “Ese atekereza ko aba-DJ bo muri Afurika y’Iburasirazuba bagomba gucuranga bamugendeyeho kuko yaturutse mu Bwongereza? Ibyo ntibimuha uburenganzira bwo kunyandagaza ku mbuga nkoranyambaga.”

Sheilah Gashumba yanibukije ko Skyla Tyla azwi cyane kubera imibanire ye n’umuryango wa WizKid, avuga ko ibyo bitagomba gutuma afata abandi DJ nk’abamurusha mu mwuga.
Ku rundi ruhande, Skyla Tyla yakomeje gutsimbarara ku kuba Sheilah Gashumba yari yatumiwe nk’ugomba gushyushya urubyiniro, bityo ko byari bikwiye kubyakira no kubahiriza gahunda yateganyijwe.
Kugeza ubu, impande zombi ziracyari mu ntambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe abakunzi b’umuziki n’abakurikiranira hafi imyidagaduro bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye kuri iki kibazo cyabereye i Kigali.







