Umunyamakuru n’umunyamideli w’Umunyauganda Sheilah Gashumba agiye kuzamura urwego rw’umwuga we mu myidagaduro, aho yitegura kumurika ku mugaragaro inzira nshya yo kuvuza imiziki nka DJ, mu gitaramo azakorera i Kigali muri Ukuboza 2024. Azajya ku rubyiniro akoresha izina rye rya muzika “Lil Stunner”.
Nk’uko ubuyobozi bwe bubitangaza, uru rugendo rushya mu mwuga we ruzatangirira mu Rwanda guhera ku itariki ya 25 kugeza ku ya 30 Ukuboza, mu bitaramo bitandukanye bizabera hirya no hino muri Kigali. Biteganyijwe ko ari bwo bwa mbere Gashumba azahagaragara mu Rwanda nk’uwiyemeje kuvuza imiziki, bitandukanye nuko yari asanzwe akora ibikorwa byo kuyobora ibirori cyangwa kuba MC.
Ubuyobozi bwe buvuga ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umwuga kuko yerekeje ahakomeye mu muziki w’aba DJ, kandi Kigali ikaba ari iya mbere izumva umwihariko we mushya. “Kigali izaba imwe mu mibereho ya mbere kumva amajwi mashya ya Gashumba, ashobora kugira ingaruka ku rwego mpuzamahanga mu isi y’ubuhanzi, ” nk’uko bimeze mu itangazo ry’itsinda rimuhagarariye.
Bongeraho ko uru ruzinduko ruje mu gihe ibikorwa n’ubufatanye mpuzamahanga biri gutera imbere, bigamije gushimangira umuco n’imibanire hagati y’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Ku rutonde rw’aho azajya ku rubyiniro, impinga.rw yamenye ko Gashumba azaririmba mu gitaramo cya “Spinny and Friends” kizabera i Kigali ku wa 27 Ukuboza, mbere yo guca ku bindi bikorwa birimo n’icya Nuvo n’ahandi hatandukanye.
Sheilah Gashumba, umaze imyaka irenga 15 mu itangazamakuru no mu myidagaduro, yabaye ijwi n’isura imenyerewe kuva akiri muto. Azwi mu kwerekana imideli, gukora ibiganiro kuri TV na radiyo, imbuga nkoranyambaga, no kuyobora ibirori bikomeye byabereye mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Kenya, Rwanda, Zambia, UK, Canada na Turukiya. Yubatse izina mu rwego rwa lifestyle n’ubusabane, cyane binyuze mu birori bye bizwi nka Choplife.
Urugendo rwe mu kuvanga imiziki rwatangiye mu gihe cya COVID-19, ubwo yatangiraga kwiga DJ ahagarariwe na DJ Ediwizzy Selekta. Yakomeje kubyimakaza mu 2024 ubwo yongeraga amahugurwa ku ishuri rya RISE Academy i Johannesburg—rimwe mu mashuri ya DJ akomeye ku mugabane wa Afurika—aho yize uburyo bwo gukoresha ibikoresho no guteza imbere ijwi rigezweho rishingiye ku ikoranabuhanga.
Umwihariko we muri muzika urimo Amapiano, House, Afro-Soul fusion, ndetse n’imiririmbire yihariye yo muri Uganda, byose abihuza mu buryo bwimenyerewe ku isi ariko bikanagaragaza inkomoko ye.
Iyi tour izaba ari inshuro ye ya mbere agaragara mu myidagaduro yo mu Rwanda nk’uwujuje ubuhanga mu kuvuza imiziki, kandi biteganyijwe ko izazana umwuka mushya mu birori n’urusobe rwa nightlife ya Kigali mu minsi mikuru isoza umwaka.







