• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubuzima

Rwanda: Nta numwe wapfuye mubahawe urukingo rwa Covid-19, 2021 izasiga hakingiwe 35%

Impinga Media by Impinga Media
October 25, 2021
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

U Rwanda rwatangiye kubona umusaruro w’inkingo za Covid-19 aho ubu zagabanyije ku buryo bugaragara ubwandu bwa Covid-19.

Nibyo byatumye n’ingamba zoroshywa ku bantu binjiye mu gihugu baturutse mu mahanga, aho ubu abakingiwe batazongera gusabwa kujya mu kato.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021 niyo yafashe uwo mwanzuro. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho bigaragariye ko benshi mu bakingiwe baba bafite ibyago bike byo kwandura.

Ati “Abazajya binjira batagiye mu kato ni abazajya bagera mu gihugu barakingiwe, bitewe n’uko ibihugu byinshi bigeze ku kigero cyo hejuru mu gukingira kandi no mu bipimo dufata dusanga abantu benshi bakingiwe nta bwandu bwinshi bu bubagaragaramo.”

Mpunga yavuze ko uyu mwanzuro utavuze ko mu gihe kiri imbere abantu batarakingirwa batazemererwa kwinjira mu Rwanda gusa bo bazajya basabwa kujya mu kato.

Kuva muri Werurwe ubwo u Rwanda rwatangiraga ibikorwa byo gukingira Covid-19, abamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo ni miliyoni 2,7 mu gihe abakingiwe byuzuye bo ari miliyoni 1,7.

Umujyi wa Kigali wamaze gukingira hafi ibyiciro byose by’abaturage bose bemerewe guhabwa urukingo, ni ukuvuga abantu bari hejuru y’imyaka 18 y’amavuko.

Ubu amaso yerekejwe mu bindi bice by’igihugu. Guhera muri iki cyumweru, uturere twose twashyikirijwe inkingo, abadutuye basabwa kwikingiza kugira ngo ubuzima bwabo buce ukubiri no kwandura Covid-19.

Intego ni uko mu mpera z’uyu mwaka 35% by’abaturarwanda bazaba bamaze gukingirwa kandi inkingo zizakoreshwa kugira ngo bigerweho zamaze kuboneka.

Ati “ Inkingo zirahari kandi zirakomeza kuza.”

Mu bamaze gukingirwa, nta muntu n’umwe uragira ikibazo ngo wenda uru rukingo rumutere ibibazo bikomeye byatuma ubuzima bwe bujya mu kaga. Ni mu gihe kandi no mu bantu 1312 bamaze kwicwa na Covid-19 nta n’umwe wapfuye yarakingiwe.

Mpunga yabisobanuye ati “Mu bantu barenga miliyoni ebyiri, nta muntu uragira ikibazo kandi biragaragara ko zikingira. Nta muntu urapfa wishwe na Covid-19 kandi yarakingiwe.”

Ingamba zo kwirinda Covid-19 mu gihugu zikomeje koroshywa aho amasaha y’ingendo yashyizwe saa sita z’ijoro, bwa mbere kuva muri Werurwe 2020 iki cyorezo cyageraga mu gihugu.

Ibikorwa byinshi byari byarafunzwe nabyo bikomeje gukomorerwa, gusa ntibivuze ko ubwandu bwashize kuko nka Kigali ifite buke buri kuri 0,3% mu gihe mu ntara hari aho buri kuri 5%.

Uturere dufite imirenge irimo ubwandu buri hejuru ni Gicumbi, Kirehe, Karongi, Kamonyi na Ngororero. Bibarwa ko mu mirenge imwe yatwo buri ku 10% kubera ukudohoka mu ngamba zo kwirinda.Mu Mujyi wa Kigali, ubwandu bwa Covid-19 buri kuri 0,3%. Ni umusaruro wo kuba benshi mu bawutuye barakingiwe

Inkingo zikomeje gutangwa ku bwinshi mu gihugu, ubu imbaraga nyinshi zashyizwe mu ntara

U Rwanda rwatangiye kubona umusaruro w’inkingo za Covid-19 aho ubu zagabanyije ku buryo bugaragara ubwandu bwa Covid-19.

Nibyo byatumye n’ingamba zoroshywa ku bantu binjiye mu gihugu baturutse mu mahanga, aho ubu abakingiwe batazongera gusabwa kujya mu kato.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021 niyo yafashe uwo mwanzuro. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho bigaragariye ko benshi mu bakingiwe baba bafite ibyago bike byo kwandura.

Ati “Abazajya binjira batagiye mu kato ni abazajya bagera mu gihugu barakingiwe, bitewe n’uko ibihugu byinshi bigeze ku kigero cyo hejuru mu gukingira kandi no mu bipimo dufata dusanga abantu benshi bakingiwe nta bwandu bwinshi bu bubagaragaramo.”

Mpunga yavuze ko uyu mwanzuro utavuze ko mu gihe kiri imbere abantu batarakingirwa batazemererwa kwinjira mu Rwanda gusa bo bazajya basabwa kujya mu kato.

Kuva muri Werurwe ubwo u Rwanda rwatangiraga ibikorwa byo gukingira Covid-19, abamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo ni miliyoni 2,7 mu gihe abakingiwe byuzuye bo ari miliyoni 1,7.

Umujyi wa Kigali wamaze gukingira hafi ibyiciro byose by’abaturage bose bemerewe guhabwa urukingo, ni ukuvuga abantu bari hejuru y’imyaka 18 y’amavuko.

Ubu amaso yerekejwe mu bindi bice by’igihugu. Guhera muri iki cyumweru, uturere twose twashyikirijwe inkingo, abadutuye basabwa kwikingiza kugira ngo ubuzima bwabo buce ukubiri no kwandura Covid-19.

Intego ni uko mu mpera z’uyu mwaka 35% by’abaturarwanda bazaba bamaze gukingirwa kandi inkingo zizakoreshwa kugira ngo bigerweho zamaze kuboneka.

Ati “ Inkingo zirahari kandi zirakomeza kuza.”

Mu bamaze gukingirwa, nta muntu n’umwe uragira ikibazo ngo wenda uru rukingo rumutere ibibazo bikomeye byatuma ubuzima bwe bujya mu kaga. Ni mu gihe kandi no mu bantu 1312 bamaze kwicwa na Covid-19 nta n’umwe wapfuye yarakingiwe.

Mpunga yabisobanuye ati “Mu bantu barenga miliyoni ebyiri, nta muntu uragira ikibazo kandi biragaragara ko zikingira. Nta muntu urapfa wishwe na Covid-19 kandi yarakingiwe.”

Ingamba zo kwirinda Covid-19 mu gihugu zikomeje koroshywa aho amasaha y’ingendo yashyizwe saa sita z’ijoro, bwa mbere kuva muri Werurwe 2020 iki cyorezo cyageraga mu gihugu.

Ibikorwa byinshi byari byarafunzwe nabyo bikomeje gukomorerwa, gusa ntibivuze ko ubwandu bwashize kuko nka Kigali ifite buke buri kuri 0,3% mu gihe mu ntara hari aho buri kuri 5%.

Uturere dufite imirenge irimo ubwandu buri hejuru ni Gicumbi, Kirehe, Karongi, Kamonyi na Ngororero. Bibarwa ko mu mirenge imwe yatwo buri ku 10% kubera ukudohoka mu ngamba zo kwirinda.

Mu Mujyi wa Kigali, ubwandu bwa Covid-19 buri kuri 0,3%. Ni umusaruro wo kuba benshi mu bawutuye barakingiwe

Inkingo zikomeje gutangwa ku bwinshi mu gihugu, ubu imbaraga nyinshi zashyizwe mu ntara

Share2Tweet1Send
Previous Post

Uhagarariye Bruce Melodie yivuze ibigwi nyuma yo kwakirwa na Mayor w’Umujyi wa Kigali

Next Post

Kiyovu Sports yababyinanye intsinzi ku munsi wa bo (Rayon Sports Day), Nyuma y’ibyumweru 84.2 batagera ku Kibuga.

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

Rayon Sports yabuze inkingi ikomeye mu buvuzi: Urwibutso rwa Dr. Mugemana Charles wasigiye amateka akomeye umupira w’u Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Dr Mugemana Charles niwe mu bakozi ba Rayon Sport bari bayirambyemo cyane agiye aba Rayon bakimukeneye Umuryango wa Rayon Sports...

Imibereho n’imyitwarire bigira uruhare mu kugwa kw’amabere: Ibyo abagore bakwiye kumenya n’ibyo kwitondera

Imibereho n’imyitwarire bigira uruhare mu kugwa kw’amabere: Ibyo abagore bakwiye kumenya n’ibyo kwitondera

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Kugwa kw’amabere y’abagore n’abakobwa ni ingingo ikunze gutera impaka n’ibihuha byinshi, cyane cyane mu muryango nyarwanda aho usanga hari imyemerere...

Umufaransa wiyitaga inzobere muri hypnose akurikiranyweho ihohotera rikabije rishingiye ku gitsina

Umufaransa wiyitaga inzobere muri hypnose akurikiranyweho ihohotera rikabije rishingiye ku gitsina

by MUNYANKINDI Alphonse
4 days ago

Mu majyepfo y’u Bufaransa, urukiko ruri kuburanisha umugabo w’Umunyafaransa ukekwaho ibyaha bikomeye birimo guha abagore ibiyobyabwenge, kubakoresha ihohotera rishingiye ku...

Next Post
Kiyovu Sports yababyinanye intsinzi ku munsi wa bo (Rayon Sports Day), Nyuma y’ibyumweru 84.2 batagera ku Kibuga.

Kiyovu Sports yababyinanye intsinzi ku munsi wa bo (Rayon Sports Day), Nyuma y'ibyumweru 84.2 batagera ku Kibuga.

Pansiyo itangwa gute mu Rwanda, Bigenda bite iyo uyikeneye mbere y’igihe?

Pansiyo itangwa gute mu Rwanda, Bigenda bite iyo uyikeneye mbere y'igihe?

Impamvu Urugendo rutagatifu rw’i Mecca rufatwa nk’icyo kwifuriza buri Muyisilamu

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.