• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, December 1, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubuzima

Rwanda: Nta numwe wapfuye mubahawe urukingo rwa Covid-19, 2021 izasiga hakingiwe 35%

Impinga Media by Impinga Media
October 25, 2021
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

U Rwanda rwatangiye kubona umusaruro w’inkingo za Covid-19 aho ubu zagabanyije ku buryo bugaragara ubwandu bwa Covid-19.

Nibyo byatumye n’ingamba zoroshywa ku bantu binjiye mu gihugu baturutse mu mahanga, aho ubu abakingiwe batazongera gusabwa kujya mu kato.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021 niyo yafashe uwo mwanzuro. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho bigaragariye ko benshi mu bakingiwe baba bafite ibyago bike byo kwandura.

Ati “Abazajya binjira batagiye mu kato ni abazajya bagera mu gihugu barakingiwe, bitewe n’uko ibihugu byinshi bigeze ku kigero cyo hejuru mu gukingira kandi no mu bipimo dufata dusanga abantu benshi bakingiwe nta bwandu bwinshi bu bubagaragaramo.”

Mpunga yavuze ko uyu mwanzuro utavuze ko mu gihe kiri imbere abantu batarakingirwa batazemererwa kwinjira mu Rwanda gusa bo bazajya basabwa kujya mu kato.

Kuva muri Werurwe ubwo u Rwanda rwatangiraga ibikorwa byo gukingira Covid-19, abamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo ni miliyoni 2,7 mu gihe abakingiwe byuzuye bo ari miliyoni 1,7.

Umujyi wa Kigali wamaze gukingira hafi ibyiciro byose by’abaturage bose bemerewe guhabwa urukingo, ni ukuvuga abantu bari hejuru y’imyaka 18 y’amavuko.

Ubu amaso yerekejwe mu bindi bice by’igihugu. Guhera muri iki cyumweru, uturere twose twashyikirijwe inkingo, abadutuye basabwa kwikingiza kugira ngo ubuzima bwabo buce ukubiri no kwandura Covid-19.

Intego ni uko mu mpera z’uyu mwaka 35% by’abaturarwanda bazaba bamaze gukingirwa kandi inkingo zizakoreshwa kugira ngo bigerweho zamaze kuboneka.

Ati “ Inkingo zirahari kandi zirakomeza kuza.”

Mu bamaze gukingirwa, nta muntu n’umwe uragira ikibazo ngo wenda uru rukingo rumutere ibibazo bikomeye byatuma ubuzima bwe bujya mu kaga. Ni mu gihe kandi no mu bantu 1312 bamaze kwicwa na Covid-19 nta n’umwe wapfuye yarakingiwe.

Mpunga yabisobanuye ati “Mu bantu barenga miliyoni ebyiri, nta muntu uragira ikibazo kandi biragaragara ko zikingira. Nta muntu urapfa wishwe na Covid-19 kandi yarakingiwe.”

Ingamba zo kwirinda Covid-19 mu gihugu zikomeje koroshywa aho amasaha y’ingendo yashyizwe saa sita z’ijoro, bwa mbere kuva muri Werurwe 2020 iki cyorezo cyageraga mu gihugu.

Ibikorwa byinshi byari byarafunzwe nabyo bikomeje gukomorerwa, gusa ntibivuze ko ubwandu bwashize kuko nka Kigali ifite buke buri kuri 0,3% mu gihe mu ntara hari aho buri kuri 5%.

Uturere dufite imirenge irimo ubwandu buri hejuru ni Gicumbi, Kirehe, Karongi, Kamonyi na Ngororero. Bibarwa ko mu mirenge imwe yatwo buri ku 10% kubera ukudohoka mu ngamba zo kwirinda.Mu Mujyi wa Kigali, ubwandu bwa Covid-19 buri kuri 0,3%. Ni umusaruro wo kuba benshi mu bawutuye barakingiwe

Inkingo zikomeje gutangwa ku bwinshi mu gihugu, ubu imbaraga nyinshi zashyizwe mu ntara

U Rwanda rwatangiye kubona umusaruro w’inkingo za Covid-19 aho ubu zagabanyije ku buryo bugaragara ubwandu bwa Covid-19.

Nibyo byatumye n’ingamba zoroshywa ku bantu binjiye mu gihugu baturutse mu mahanga, aho ubu abakingiwe batazongera gusabwa kujya mu kato.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021 niyo yafashe uwo mwanzuro. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho bigaragariye ko benshi mu bakingiwe baba bafite ibyago bike byo kwandura.

Ati “Abazajya binjira batagiye mu kato ni abazajya bagera mu gihugu barakingiwe, bitewe n’uko ibihugu byinshi bigeze ku kigero cyo hejuru mu gukingira kandi no mu bipimo dufata dusanga abantu benshi bakingiwe nta bwandu bwinshi bu bubagaragaramo.”

Mpunga yavuze ko uyu mwanzuro utavuze ko mu gihe kiri imbere abantu batarakingirwa batazemererwa kwinjira mu Rwanda gusa bo bazajya basabwa kujya mu kato.

Kuva muri Werurwe ubwo u Rwanda rwatangiraga ibikorwa byo gukingira Covid-19, abamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo ni miliyoni 2,7 mu gihe abakingiwe byuzuye bo ari miliyoni 1,7.

Umujyi wa Kigali wamaze gukingira hafi ibyiciro byose by’abaturage bose bemerewe guhabwa urukingo, ni ukuvuga abantu bari hejuru y’imyaka 18 y’amavuko.

Ubu amaso yerekejwe mu bindi bice by’igihugu. Guhera muri iki cyumweru, uturere twose twashyikirijwe inkingo, abadutuye basabwa kwikingiza kugira ngo ubuzima bwabo buce ukubiri no kwandura Covid-19.

Intego ni uko mu mpera z’uyu mwaka 35% by’abaturarwanda bazaba bamaze gukingirwa kandi inkingo zizakoreshwa kugira ngo bigerweho zamaze kuboneka.

Ati “ Inkingo zirahari kandi zirakomeza kuza.”

Mu bamaze gukingirwa, nta muntu n’umwe uragira ikibazo ngo wenda uru rukingo rumutere ibibazo bikomeye byatuma ubuzima bwe bujya mu kaga. Ni mu gihe kandi no mu bantu 1312 bamaze kwicwa na Covid-19 nta n’umwe wapfuye yarakingiwe.

Mpunga yabisobanuye ati “Mu bantu barenga miliyoni ebyiri, nta muntu uragira ikibazo kandi biragaragara ko zikingira. Nta muntu urapfa wishwe na Covid-19 kandi yarakingiwe.”

Ingamba zo kwirinda Covid-19 mu gihugu zikomeje koroshywa aho amasaha y’ingendo yashyizwe saa sita z’ijoro, bwa mbere kuva muri Werurwe 2020 iki cyorezo cyageraga mu gihugu.

Ibikorwa byinshi byari byarafunzwe nabyo bikomeje gukomorerwa, gusa ntibivuze ko ubwandu bwashize kuko nka Kigali ifite buke buri kuri 0,3% mu gihe mu ntara hari aho buri kuri 5%.

Uturere dufite imirenge irimo ubwandu buri hejuru ni Gicumbi, Kirehe, Karongi, Kamonyi na Ngororero. Bibarwa ko mu mirenge imwe yatwo buri ku 10% kubera ukudohoka mu ngamba zo kwirinda.

Mu Mujyi wa Kigali, ubwandu bwa Covid-19 buri kuri 0,3%. Ni umusaruro wo kuba benshi mu bawutuye barakingiwe

Inkingo zikomeje gutangwa ku bwinshi mu gihugu, ubu imbaraga nyinshi zashyizwe mu ntara

Share2Tweet1Send
Previous Post

Uhagarariye Bruce Melodie yivuze ibigwi nyuma yo kwakirwa na Mayor w’Umujyi wa Kigali

Next Post

Kiyovu Sports yababyinanye intsinzi ku munsi wa bo (Rayon Sports Day), Nyuma y’ibyumweru 84.2 batagera ku Kibuga.

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

Imiti ya Sida:Urufungozo rwo kurinda ubuzima

by Alex RUKUNDO
3 days ago

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Ugushyingo 2025, Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera Sida (RRP+ Rwanda), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu...

NCPD irashima  ibimaze kugerwaho bifasha abafite ubumuga

by MUNYANKINDI Alphonse
4 days ago

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’abafte ubumuga mu Rwanda NCPD Bwana Ndayisaba Emmanuel, aratangaza kuva mu 2012 kugeza hamaze gukorwa byinshi...

FAO na MINAGRI bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa i Nyamagabe

FAO na MINAGRI bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa i Nyamagabe

by Alex RUKUNDO
1 month ago

Kuri uyu wa Gatanu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) ryifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) mu kwizihiza...

Next Post
Kiyovu Sports yababyinanye intsinzi ku munsi wa bo (Rayon Sports Day), Nyuma y’ibyumweru 84.2 batagera ku Kibuga.

Kiyovu Sports yababyinanye intsinzi ku munsi wa bo (Rayon Sports Day), Nyuma y'ibyumweru 84.2 batagera ku Kibuga.

Pansiyo itangwa gute mu Rwanda, Bigenda bite iyo uyikeneye mbere y’igihe?

Pansiyo itangwa gute mu Rwanda, Bigenda bite iyo uyikeneye mbere y'igihe?

Impamvu Urugendo rutagatifu rw’i Mecca rufatwa nk’icyo kwifuriza buri Muyisilamu

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda
Imyidagaduro

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana
Amateka

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda
Imyidagaduro

Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda

by Alex RUKUNDO
November 30, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.