Abaturage bo mu mudugudu wa Nyagahinga, akagari ka Sure, umurenge wa Mushumbati mu karere ka Rutsiro, baravuga ko bamaze amezi atandatu babayeho batagira umuriro w’amashanyarazi, nyuma y’uko inkuba yangije mubazi (Cash Power) zabo zigatwara n’icyizere bari baratangiye kugirira iterambere.
Ni imiryango icyenda ivuga ko yari yarahawe umuriro, bawukoresha igihe gito cyane, hanyuma inkuba ikawuhagarika burundu.
Kuva icyo gihe, bavuga ko ntacyo bafashijwe nubwo bemerewe ko ikibazo kizakemurwa mu gihe gito.
Abaturage bagaragaza ko iki kibazo cyabaye mu gihe bari batangiye kubona impinduka nziza mu mibereho yabo, cyane cyane mu burezi bw’abana no mu bikorwa byinjiza amafaranga.
Umwe muri bo yagize ati: “Twacanye icyumweru kimwe gusa, inkuba iraza iradukubita. Guhera uwo munsi, bamwe mu baturanyi baracyacana, twe turabura. Byari bidufitiye akamaro cyane kuko abana bari batangiye gusubiramo amasomo nijoro.”
Undi muturage avuga ko REG yabanje kubizeza ibisubizo byihuse ariko bikarangirira mu magambo gusa.
Ati: “Abatekinisiye baraje baradutabara, baratubarura, batwara nimero za Cash Power batubwira ko mu kwezi kumwe tuzongera gucana. Ubu hashize amezi atandatu, nta makuru nta muriro.”
Ababyeyi bavuga ko kubura umuriro byabagaruye inyuma mu mibereho, by’umwihariko ku bana biga.
Umubyeyi umwe yagize ati: “Abana ntibiga neza, ni ugukoresha igicanwa cyangwa itoroshi. Twongeye gusubira mu buzima bwo kudacana twari tumazemo igihe.”
Abandi baturage bavuga ko bari barateganyije gukoresha umuriro mu mirimo iciriritse irimo kogosha, gucuruza n’ibindi bikorwa byari kubafasha kwiteza imbere, ariko byose bikaba byarahagaze.
Umwe muri bo yagize ati: “Twari twishimiye iterambere, ubu agahinda karongeye kugaruka. Ni igihombo kuko twari twiteze byinshi ku muriro twari tubonye.”
Ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), Bahoranimana Bernabe, uhagarariye REG mu karere ka Rutsiro, yemeje ko iki kibazo kizakurikiranwa byihuse.
Yagize ati: “Tugiye koherezayo ikipe ya tekinike isuzume niba ari Cash Power zangiritse cyangwa imiyoboro y’umuriro. Ikigaragara cyose kizasanwa cyangwa gisimbuzwe kugira ngo abo baturage basubizwe serivisi.”
Nubwo REG itanga icyizere, abaturage ba Sure bavuga ko bifuza igisubizo gifatika kurusha amasezerano, kuko igihe bamaze mu icuraburindi kimaze kuba kirekire cyane.
Basaba ko hakwihutishwa isuzuma n’isanwa, bityo umuriro ukongera kubageraho, kuko bawufata nk’inkingi ya mwamba mu iterambere ry’imiryango yabo no mu mibereho myiza y’abana.










