Kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Nyakanga 2025, ku Rwunge rw’Amashuri rwa SYIKI TSS ruherereye mu Karere ka Rutsiro, habaye ikibazo cyagaragaye nk’icyahungabanya umutekano w’ibizamini, ubwo abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye (S6) bari mu kizamini cya Literature in English.
Abanyeshuri babiri aribo Irasubiza Clemence na Ujyuyisenga Placidie, bombi bo muri S6 LFK, basohokanye ikizamini bariruka mu buryo butunguranye. Gusa ku bw’amahirwe, ku bufatanye bwihuse n’inzego z’umutekano, bahise bafatwa basubizwa mu cyumba cy’ibizamini bakomeza gukora nk’uko bisanzwe.
Ubuyobozi bwa centre bwashimye uburyo ikibazo cyakemuwe mu buryo bwihuse, bunasaba abanyeshuri bose kubaha amabwiriza agenga ibizamini no kurangwa n’ubunyangamugayo, kuko gukora ibinyuranyije na byo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza habo.

Ibi bibaye mu gihe ku wa 15 Nyakanga 2025, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gasaka ruherereye mu Karere ka Nyamagabe, undi munyeshuri w’imyaka 17 wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yafashwe afite icyuma mu gihe hakorwaga ibizamini bya Leta.
Uwo munyeshuri abazwa n’abashinzwe umutekano impamvu y’icyo cyuma yasubije agira ati:” natekerazaga ko ikizamini nikirangira azakugitera umuntu. Amakuru ahari avuga ko ubwo ibyo byamenyekanaga, inzego z’umutekano zari aho zagerageje kumwambura icyo cyuma, agerageza kubarwanya ariko aza gutuza.
Abamuzi bavuga ko asanzwe akoresha ibiyobyabwenge, bikaba bikekwa ko ari byo byaba byamuteye imyitwarire idasanzwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko uwo munyeshuri yafashwe afite icyuma yari yambariye ku mukandara.
Ati: “Yafatanywe icyuma yari yambariyeho kiri ku mukandara, akaba anacyekwaho kuba akoresha ibiyobyabwenge.”
SP Habiyaremye yakomeje avuga ko ikibazo cy’uwo munyeshuri kiri gukurikiranwa, hagamijwe kumenya impamvu nyakuri yateye iyo myitwarire.
Uwo munyeshuri yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigeme, ari na ho yakoreye ikizamini ndetse byemezwa ko n’icyo ku wa 16 Nyakanga 2025 azagikorera aho, kugira ngo hirindwe ko yagirira nabi umuntu.