Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyashyizeho amabwiriza mashya agiye gukemura burundu ikibazo cyari kimaze igihe kigaragara ku bakoresha telefone mu Rwanda kigakuraho urujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zidakora ku miyoboro yose.
Mu mabwiriza mashya yashyizwe ahagaragara, RURA yasabye ko USSD codes zose zemejwe zigomba gukorera kuri buri muyoboro wa telefone igendanwa urimo MTN Rwanda, Airtel Rwanda na KT Rwanda Network (KTRN).
Aya mabwiriza ateganya ko ikigo cyose, haba icya Leta cyangwa icyigenga, gikoresha USSD code kigomba kuba cyamaze kuyihuza n’imiyoboro yose bitarenze tariki ya 15 Gashyantare, bitaba ibyo kigahura n’ibihano by’amategeko.
Impinduka zizanywe n’aya mabwiriza
USSD codes, zigizwe n’imibare itangirwa n’inyenyeri (*) igasoza na (#), ni zo nkingi ya mwamba ya serivisi nyinshi z’ikoranabuhanga zikoreshwa buri munsi mu Rwanda. Zifashishwa mu kohereza no kwakira amafaranga kuri telefone, kugura umwanya wo guhamagara (airtime) n’internet, kureba konti, kwishyura fagitire zitandukanye ndetse no kugera kuri serivisi za banki, cyane cyane ku bantu badafite telefoni zigezweho cyangwa internet.
Kugeza ubu, izi codes zakoreshwaga mu buryo butandukanye bitewe n’umuyoboro wa telefone. Code yakoraga kuri MTN ntiyabaga ikora kuri Airtel cyangwa KTRN, bigatuma abakoresha bagira imirongo myinshi cyangwa bakibuka codes zitandukanye kuri serivisi imwe.
Mu mabwiriza mashya, USSD code ntizizongera gushyirwa mu bikorwa keretse zibanje guhuzwa n’imiyoboro yose yemerewe gukorera mu Rwanda. Abari basanzwe bakoresha izi codes basabwe kwihutira kuzuza ubu buryo bwo kuzihuza, no kumenyesha abakiriya babo impinduka mbere yo hagati muri Gashyantare.
RURA yagaragaje ko kutubahiriza aya mabwiriza bizafatwa nk’iyica amategeko agenga itumanaho, bikaba byakurikirwa n’ibihano biteganywa n’amategeko n’amabwiriza abigenga.
Impamvu aya mabwiriza ari ingenzi
Serivisi za mobile money ni zo zari zibangamiwe cyane n’uru rujijo. Nko kuba *182# ikoreshwa kuri MTN MoMo, *500# kuri Airtel Money, ndetse na codes za banki nka *334# (Bank of Kigali), *150# (BPR) na *555# (Equity Bank) zidakora kuri buri muyoboro.
Iyo aya mabwiriza azaba ashyizwe mu bikorwa byuzuye, abakoresha telefone bazashobora kugera kuri serivisi z’ingenzi hatitawe ku murongo wa telefone bakoresha.
Ku baturage, ibi bivuze:
- Kutongera kwibaza aho code ikora (Ni kuri iyihe network)
- Koroherezwa guhindura umuyoboro wa telefone batabangamiwe
- Kugabanya amakosa n’igihe gitakara kubera transactions zananiranye
- Kongera kugera kuri serivisi z’ikoranabuhanga ku bakoresha telefone zisanzwe (feature phones)
Umuti ku bibazo byari bimaze igihe
Ku bakoresha benshi, cyane cyane abishingikiriza ku mobile money n’ama-telefone adafite internet, iki kibazo cyari cyarabaye igice cy’ubuzima bwa buri munsi.
Kalisa Jean Damascene, umukozi wo mu rugo w’imyaka 20 utuye i Kigali, avuga ko yaretse kugerageza kwibuka codes zitandukanye.
Ati: “Nahisemo gukoresha umurongo umwe gusa kuri mobile money kuko sinshobora kwibuka codes zose. Hari igihe ujya kuri code ugasanga ikorera kuri network itari iyo ukoresha, bikagutera umujinya.”
Naho Mukanyandwi Emmilienne umucuruzi muto ukorera Kimironko avuga ko n’ubunararibonye budahagije ngo wirinde amakosa.
Ati: “Nkoresha MTN na Airtel kuva kera, ariko hari igihe nkoresha code ya MTN kuri Airtel nkabimenya telefone imaze kumbwira ‘Unknown application’. N’iyo waba uzi codes, amakosa arabaho. Izi mpinduka zizorohereza ubuzima bwacu cyane.”
Aya mabwiriza mashya ya RURA afatwa nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere ikoreshwa rya serivisi z’ikoranabuhanga mu buryo bungana, no kurengera abakoresha telefone mu Rwanda, by’umwihariko abakoresha telefoni zisanzwe.









