Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Ruger, yatangaje ibitekerezo bye ku bagore bibagishije bagamije kongera ikibuno n’amabere, ibizwi nka ‘Brazilian Butt Lift (BBL)’, avuga ko abenshi muri bo abona bafite imyitwarire idahwitse.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Ruger yagaragaje ko iyo abonye umugore wakoze BBL ahita amufata nk’ufite imico mibi, avuga ko kuri we asa n’uwemera ko iryo bagwa rijyana n’imyitwarire itari myiza.
Ati: “Iyo mbonye umukobwa wakoze BBL mpita ntekereza ko afite imyitwarire mibi. Bisa n’aho iryo bagwa rijyana n’akantu k’agasuzuguro n’imico itari myiza.”
Aya magambo ya Ruger yahise ateza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abakoresha izo mbuga benshi bagaragaje kutishimira iyo mvugo, bibaza impamvu imibiri y’abagore ikomeza gukoreshwa nk’ishingiro ryo kubacira imanza no kubashyiraho imico runaka mu ruhame.







